Umwamikazi Elisabeth agiye kugeza ijambo kuri Commonwealth kubera Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mata 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko Umwamikazi Elisabeth II yateguye ubutumwa bugenewe igihugu cye n’Umuryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Byemejwe ko ubwo butumwa bwamaze gufatwa ku mashusho mu Ngoro ya Windsor, buzatambutswa kuri televiziyo ku wa “8 Mata 2020 saa mbiri z’ijoro.”

Umwamikazi Elisabeth agiye kugeza ijambo ku Bwongereza mu gihe bwugarijwe na Coronavirus, kuko abamaze kwandura ari ibihumbi 38, mu gihe abamaze gupfa ari 3 600.

Agiye kugeza ijambo kuri Commonwealth kandi mu gihe uyu muryango uteganya ko muri Kamena abakuru b’ibihugu na Guverinoma biwugize bazahurira mu Rwanda mu nama izitabirwa n’abantu bagera mu 7000.

Ubunyamabanga bwa Commonwealth, buheruka gutangaza ko icyemezo kuri CHOGM izabera mu Rwanda kizafatwa vuba.

Ku wa Kabiri bwanditse kuri Twitter ko bufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda, barimo gushaka uburyo butekanye bushobora gutuma abayobozi bungurana ibitekerezo ndetse bagakemura ibibazo byihutirwa.

Buti “Icyemezo ku bijyanye n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2020) iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena, gitegerejwe vuba.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, aherutse kuvuga ko u Rwanda rwizeye ko inama ya CHOGM, itazabangamirwa na Coronavirus gikomeje guhungabanya ibikorwa bitandukanye hirya no hino.

Ati “Aho Guverinoma y’u Rwanda ihagaze ni ugukomeza kwitegura CHOGM, kandi turizera ko mu gihe CHOGM izabamo Coronavirus itazaba ikiri icyorezo nk’uko iri uyu munsi.”

“Ariko turakomeza kubikurikiranira hafi, kandi twizeye ko kugeza hagati muri Mata tuzaba tubona neza icyerekezo iki cyorezo kimaze gufata ku rwego mpuzamahanga. Dukomeje kubikurikirana ariko tunakomeza imyiteguro yose ya CHOGM.”

Byitezwe ko ibikorwa bikomeye bya CHOGM bizabera muri Kigali Convention Centre na Intare Conference Arena i Rusororo, ariko izindi nama zizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, Kigali Serena Hotel na Ubumwe Grande Hotel.

Inama ya CHOGM biteganyijwe ko izabera mu Rwanda muri Kamena 2020, hagati ya tariki 22-27, yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700. Aya masezerano arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

Umwamikazi Elisabeth ubwo yagezaga ijambo kuri CHOGM mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .