Ubwo yari mu Rwanda hamwe n’umugabo we Umwami Charles III, Camilla yasuye isomero rya Kigali ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Umwamikazi Camilla yagiye mu Biro by’Umuryango utegamiye kuri Leta utanga ubufasha mu bijyanye n’ibitabo, Book Aid International, asinya ku mpano yageneye isomero rya Kigali.
Yavuze ko ari impano atanze imuvuye ku mutima, akayigenera isomero rya Kigali yishimiye gusura umwaka ushize. Yifurije ibyiza byose iri somero.
Nibura buri mwaka, Umuryango utegamiye kuri leta, Book Aid International, utanga inkunga y’ibitabo miliyoni imwe bigenewe abantu b’ingeri zitandukanye barimo impunzi, amashuri, ibitaro n’amasomero.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!