00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami wa Arabie Saoudite yasanganywe indwara y’ibihaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2024 saa 11:40
Yasuwe :

Umwami wa Arabie Saoudite, Salman, yasanzwemo indwara y’ibihaha nyuma y’isuzumwa ryakozwe n’abaganga, aho yatangiye guhabwa imiti azakomeza gukoresha kugeza igihe agaruriye agatege.

Uyu musaza uri mu myaka 88, yafashwe ubwo yagiraga umuriro ndetse akanaribwa mu ngingo, biza gutuma ajyanwa ku bitaro bya ’Royal Clinics’ biri ku Ngoro y’Ubwami bwa Arabie Saoudite, iri mu Mujyi wa Jeddah.

Raporo ya muganga yasobanuye ko uyu Mwami "Yasanganywe indwara mu bihaha, bituma ikipe y’abaganga yanzura ko agomba guhabwa imiti azakomeza gufata kugeza ubwo indwara ye izaba itangiye koroherwa."

Muri Mata nabwo uyu Mwami yari yajyanywe kwa muganga ariko aza gutaha, icyakora akomeza gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Umwami Salman yimye Ingoma mu 2015, aza guha inshingano umuhungu we, Muhamed Bin Salman byitezwe ko azababanamusimbura, ubu akaba ari we uri mu bikorwa byo kuyobora Ubwami bwa Arabie Saoudite.

Umwami wa Arabie Saoudite afite ikibazo cy'ibihaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .