00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami w’u Bwongereza yavuze ku myigaragambyo nyuma y’igihe kinini yararyumyeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2024 saa 10:24
Yasuwe :

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yavuze ku myigaragambyo imaze igihe yibasiye igihugu cye, asaba abigaragambya bose kubahana no kugira ubumwe nyuma y’uko havutse ibice bibiri mu baturage, kimwe gishyigikiye gahunda yo kurwanya impunzi n’abimukira mu gihe ikindi cyifuza ko bahabwa ubuhungiro mu gihugu.

Umwami w’u Bwongereza yakomeje kuryumaho cyane, ibintu yanenzwe n’abaturage benshi barimo n’abashaka ko Ingoma ya Cyami ivaho mu Bwongereza.

Uyu mugabo ufite uburwayi bwa kanseri, yaganiriye na Minisitiri w’Intebe ku murongo wa telefoni, bavugana ku bijyanye n’urugomo rwagaragaye muri iyi myigaragambyo, dore ko hari bamwe mu baturage biraye mu maduka bagasahura.

Uyu Mwami kandi yaganiriye n’abayobozi mu nzego z’umutekano, baganira ku bijyanye no guhangana n’ibikorwa by’urugomo bishobora kwiyongera mu gihugu bitewe n’iyi myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo ihuje ibice bibiri, aho igice kimwe kigizwe n’abashaka ko gahunda yo kwinjiza impunzi n’abimukira mu gihugu ikomeza, mu gihe ikindi gice kibirwanya.

Umwami w'u Bwongereza yavuze ku myigaragambyo nyuma y'igihe kinini yararyumyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .