00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami Charles III yirukanye Igikomangoma Andrew mu Ngoro ya Buckingham

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 Ukuboza 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yirukanye Igikomangoma Andrew mu Ngoro ya Buckingham, atangaza ko atemerewe kongera kuhakorera no kwitabira imwe mu mihango y’Ibwami.

Amakuru ari gutangwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza avuga ko Andrew atemerewe kongera gukorera mu Ngoro y’Ibwami no kuhagira abakozi kuko Umwami yatangaje ko atakiri umukozi waho ahubwo ubu yigenga.

Igikomangoma Andrew azakomeza kuba muri Windsor, amakuru avuga ko atazongera kurindwa n’abapolisi basanzwe barinda umuryango w’ubwami.

Icyatumye Umwami Charles III yirukana Andrew ni ibyaha bifitanye isano n’ibirego aregwa na Virginia Giuffre umushinja kuba yaramufashe ku ngufu.

Muri Gashyantare Andrew yishyuye Ikigo cy’Abanyamerika ngo kizamukureho iki cyaha kigaragaze ko uyu mugore yamuharabitse.

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yirukanye Igikomangoma Andrew mu Ngoro ya Buckingham mu Ukuboza 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .