Charles III yatangiye kuvurwa kanseri muri Gashyantare 2024. Ingoro ye, Buckingham Palace, mu cyumweru gishize yatangaje ko ubuzima bwe buri kugenda neza.
Biteganyijwe ko Charles III n’Umwamikazi Camilla barasura ikigo cyihariye kivura kanseri, hagamijwe gushyigikira abakozi bacyo, abarwayi bacyivurizamo ndetse n’ubushakashatsi bukorerwamo.
Ni mu rwego kandi rwo kwereka Abongereza uko ubuzima bwe buhagaze, hashingiwe ku cyemezo ubwami bwafashe mu 2023, no kwerekana ibyiza byo kwisuzumisha indwara hakiri kare.
Nubwo bimeze bityo, Charles III azakomeza kuvurwa n’inzobere muri kanseri kugeza igihe kitaramenyekana. Hari icyizere ko muri Kamena 2024 azaba ameze neza kurushaho, ku buryo azakira Empereur Naruhito w’u Buyapani.
Mu gihe cy’uburwayi bwe, yakomeje inshingano nk’Umwami w’u Bwongereza, aho yakiriye Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, amuganiriza kuri gahunda zitandukanye za guverinoma zirimo kohereza abimukira mu Rwanda.
Nyuma y’aho abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bafashe icyemezo cy’uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, Charles III yemeye kwemeza umushinga wayo, ugahinduka itegeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!