Raporo mpuzamahanga mu by’ikirere igaragaza ko mu 2020 ubushyuhe bwiyongereyeho dogere Celsius 1.16 ugereranyije n’ubwo mu myaka ya 1880, ubwo isi yari iri mu bihe by’impinduramatwara z’inganda.
Ibyo byatumye uwo mwaka uza ku mwanya wa kabiri mu yagize ubushyuhe cyane kuva muri iyo myaka 141 ishize, nyuma y’uwa 2016 aho bwiyongeyeho dogere Celsius 1.31, naho uwa gatatu ukaba uwa 2019 aho bwiyongeyeho dogere Celsius 1.12.
Ku rundi ruhande ariko 2020 iri mu myaka inkongi z’umuriro mu mashyamba zagabanutse ku rwego rw’Isi mu myaka isaga 20 ishize, ahanini bitewe n’uko muri Afurika zitahabaye cyane.
Inkongi zumuriro za hato na hato n’ibyuka bihumanya ikirere bituruka mu nganda zikomeje kongerwa hirya no hino ku Isi, ni bimwe mu bikomeje kongera ubushyuhe mu kirere. Ibinyabiziga n’imashini zikoresha ibikomoka kuri peteroli nabyo biri mu bitiza umurindi izamuka ry’ubushyuhe mu kirere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!