00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka urashize intambara ya Hamas na Israel itangiye: Ziracyapfa bitanihira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 October 2024 saa 03:33
Yasuwe :

Ahagana saa Moya z’igitondo, ku itariki nk’iyi umwaka ushize wa 2023, Israel yatunguwe n’ibyo itari yiteguye, ubwo abarwanyi bo mutwe ugendera ku matwara y’Idini ya Islam wo muri Palestine wa Hamas barashe ibisasu bari mu Mujyi wa Gaza bikagwa muri Israel rwagati.

Ntibyaciriye aho, abo barwanyi bahise binjira muri Israel, binjiriye mu Majyepfo y’icyo gihugu, barasa ibisasu biremereye hirya no hino. Abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas binjiye mu gihugu banyuze mu kirere, mu mazi no ku butaka. Tumwe mu duce banyuzemo ni Erez, Nahal Oz, Magen, Kibbutz Beeri, Ibirindiro bya gisirikare bya Rehim, ibya Ziikim, Kfar Azz n’ahandi, bahitana Abanya-Israel batari bake.

Ibyo bitero byiswe ubushotoranyi bw’umutwe wa Hamas, byabaye nko gukangura intare yari isinziriye, kuko Israel yahise itangaza ko itagiye kurebera ahubwo igiye gusubiza, ntibyatinze na yo yahise igaba ibitero kuri Hamas muri Gaza, ibitero yise “Swords of Iron".

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahise avuga ko igihugu kinjiye “mu ntambara” byeruye nyuma y’iki gitero gitunguranye. Mu mashusho yashyize hanze yagize ati “Baturage ba Israel, turi mu ntambara, ibi ntabwo ari ibikorwa bya gisirikare, ni intambara.”

Aho ni ho intambara yeruye yafungukiye, uyu munsi ikaba imaze umwaka. Ni yo ntambara ya mbere imaze igihe kirekire hagati ya Israel n’Abarabu kuva mu 1949, ndetse ikaba ari yo imaze guhitana abantu benshi kuko bivugwa ko Abanya-Israel barenga 1500 bamaze kugwa muri iyo ntambara, mu gihe abarenga 250 bafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas.

Ku rundi ruhande Abanya-Palestine barenga 40.000 na bo barishwe mu bitero Israel yagabye muri Gaza isubiza ibyo yagabweho n’Umutwe wa Hamas.

Ibyo bitero bya Israel byari byuzuye umujinya wo kwihorera, aho Israel ivuga ko igamije kurimbura burundu umutwe wa Hamas ku buryo utazongera kubura umutwe.

Israel isa n’iyabitangiye kandi ibigeze kure kuko uretse ibitero simusiga itahwemye kugaba ku butaka bwa Gaza, yanakomeje guhigisha uruhindu abayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas.

Ku ya 01 Kanama uyu mwaka, Israel yemeje ko yishe Umuyobozi wa Hamas ku rwego rwa gisirikare, Mohammed Deif, mu gitero cyagabye mu ntara ya Gaza tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Urupfu rwa Deif rwakurikiwe n’urwa Ismail Haniyeh wari umuyobozi wa Hamas ku rwego rwa politiki. Uyu yiciwe mu gitero cyagabwe ku nyubako yari acumbitseho i Tehran muri Iran, ku wa 31 Nyakanga 2024, kandi Israel yavuze ko idateze gutuza.

Nubwo imiryango mpuzamahanga itahwemye kugaragza ko Israel ikwiye kuva ku butaka bwa Palestine, hakaboneka agahenge mu ntambara ihanganyemo na Hamas, kuko imaze kugwamo abatari bake ndetse biganjemo abasivili, icyo gihugu cyo gisubiza ko kitazahagarara kitamazeho burundu Umutwe wa Hamas.

Minisitiri w’Intebe Netanyahu ati "Nk’uko Amerika itari kwemera agahenge nyuma y’iraswa rya Pearl Harbour bikozwe n’igisirikare cy’Ubuyapani mu ntambara ya kabiri y’isi, cyangwa nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyo ku itariki ya 11 Nzeri [mu 2001], Israel ntizemera guhagarika imirwano na Hamas nyuma y’ibitero biteye ubwoba byo ku itariki ya 7 Ukwakira [2023]."

Kuri uyu munsi hibukwa umwaka ushize iyi ntambara ya Hamas na Israel itangiye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yatangaje ubutumwa bugaragaza ko Loni ishishikajwe n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yagize ati “Ibitero byo ku ya 7 Ukwakira byashenguye imitima. Kuri uyu munsi twibuka abo bose bishwe urw’agashinyaguro ndetse bagahura n’ububabare bukabije, harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bari abantu bibereyeho mu buzima bwabo busanzwe,”

“Uyu ni umunsi ni umunsi isi yose yongeye kuzamura ijwi, tunenga ibikorwa by’umutwe wa Hamas, birimo abantu yafashe nk’imbohe. Mu mwaka ushize, nahuye n’imiryango ifite ababo bashimuswe, bituma nsobanukirwa byinshi ku buzima bwabo, nsangira nabo agahinda n’ububabare bafite.”

Yavuze ko ari cyo gihe kugira ngo iyo ntambara irangire, agira ati “Ni cyo gihe cyo kurekura imbohe, ni igihe cyo kumanika intwaro, ni igihe cyo guhagarika amakimbirane yashegeshe akarere. Ni cyo gihe cy’amahoro, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’ubutabera. Loni irajwe ishinga no kugera kuri ibyo.”

Icyo kifuzo cy’Umunyamabanga Mukuru wa Loni gisa n’icyabaye guta inyuma ya Huye kuko kuri uyu munsi ubwo ibihumbi by’Abanya-Israel bari bahuriye mu Mujyi wa Tel Aviv kwibuka ababo baguye muri iyi ntambara imaze umwaka, Hamas yongeye kohereza ibisasu aho bari bateraniye, kuri ubu ntiharamenyekana abo byahitanye. Bisa n’ibisubie i rudubi.

Kumwe agatoki kamenyereye gukomba gahora gahinnye, nyuma y’iyo ntambara imaze umwaka Israel ihanganye na Hamas, kuri ubu yinjiye no mu zindi nta mbara hirya no hino, aho ihamya ko kuri ubu iri kurwana intambara zirindwi icyarimwe.

Hezbollah ni wo mutwe ufatika muri iyi yose ihanganye na Israel, ndetse ku itariki ya 8 Ukwakira 2023, umunsi umwe nyuma y’igitero cya Hamas, yarashe ibisasu karundura muri Israel mu rwego rwo kwifatanya na Hamas.

Byari byitezwe ko mu gihe Israel izaba ishoje urugamba rw’i Gaza, amaso yayo azerekezwa mu Majyepfo ya Liban mu guhangana na Hezbollah, ndetse ari nako biri kugenda magingo aya.

Israel yatangiye yica abayobozi bakuru ba Hezbollah barimo Hassan Nasrallah wayoboye uwo mutwe mu gihe cy’imyaka 32. Urupfu rwe rwababaje Iran cyane yafashe icyemezo cyo kwihorera, ikarasa ibisasu muri Israel.

Iki gihugu nacyo cyiyemeje kongera kurasa muri Iran, mu gitero gishobora guhindura ibintu cyane ko Iran yavuze ko Israel niyongera guhirahira iyirasaho, ishobora kuzakoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana nayo.

Iki gihugu gikomeje gufata ibyemezo birimo gufunga ikirere cyayo .

Netanyahu aherutse gutangaza ko ibihugu byabashyigikira cyangwa ntibibashyigikire, bazakomeza kurwana iyo ntambara, ati “Reka mbabwire ibi, Israel izatsinda bayifasha batayifasha, ariko ikimwaro cyabo kizakomeza kubabaho na nyuma twaramaze gutsinda intambara [...] mumenye ibi yuko Israel izawana kugeza urugamba rutsinzwe, ku bwacu ndetse no ku bw’amahoro n’umutekano by’Isi yose."

Hamas na Israel bamaze imyaka bihanganye ak'injangwe n'imbeba

Amakimbirane ya Israel na Hamas si ay’ubu

Israel yavuye muri Gaza mu 2005 nyuma y’imyaka 38 igenzura ako gace, nyuma y’imyaka ibiri ako gace kahise kigarurirwa n’Umutwe wa Hamas kawambuye ubuyobozi bwa Palestine.

Umutwe wa Hamas ufite igisirikare bivugwa ko cyabarirwaga abarwanyi bagera ku 30.000 mbere y’uko intambara yayo na Israel itangira.

Uyu mutwe ugendera ku matwara akaze y’idini ya Islam, ugamije kurema igihugu kigendera ku mahame ya Islam aho Israel iherereye. Hamas ntiyemera kubaho kwa Israel kuko yumva ko nta gihugu cy’Abayahudi gikwiye kuba kiri mu Burasirazuba bwo hagati, igamije gusibanganya Israel ntizibukwe ukundi.

Ibitero bya Hamas kuri Israel, ivuga ko biba ari ukwihorera ku bikorwa by’intambara Israel yakoze ku butaka bwa Palestine byahitanye Abanya-Palestine batagira ingano.

Ikindi uyu mutwe urwanira ni ukugira ngo Abanya-Palestine bafungiye muri Israel bashinjwa ibyaha bitandukanye byiganjemo iby’iterabwoba, bafungungurwe, ndetse igasaba ko Israel yakura ingabo zayo muri Gaza, aho kugeza ubu yafungiye ako gace ubufasha bwose buturuka hanze buakaba butabasha kwinjirayo.

Kuva Hamas yakwigarurira Gaza yarwanye intambara nyinshi na Israel, aho yagiye igaba ibitero bya hato na hato bigahitana abatari bake. Israel na yo yagiye igaba ibitero kuri uyu mutwe byiganjemo iby’indege za gisirikare, nko mu 2008 na 2014, mbere y’ibidasanzwe byabaye kuva umwaka ushize.

Umutwe wa Hamas cyangwa rimwe na rimwe igisirikare cyawo, bifatwa nk’umutwe w’iterabwoba na Israel, Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ni mu gihe Iran ari cyo gihugu cyagaragaje byeruye ko gishyigikiye uyu mutwe ndetse bivugwa ko kiwuha ubufasha burimo intwaro n’imyitozo.

Iyi ntambara imaze umwaka imaze guhitana abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .