Uyu muzingo w’indirimbo witwa ‘Thriller’, ukaba wari uwa gatandatu uyu muhanzi yakoze, aho umaze ibyumweru 450 kuri Billboard200, ukaba uri ku mwanya wa 69.
Thriller yakozwe mu 1982, ikaba inagaragaraho Paul McCartney nk’umwe mu bayigizemo uruhare.
Kuva uyu muzingo wajya hanze, ku wa 26 Gashyantare 1983 kugera muri Mata 1984, wamaze ibyumweru 37 ari wo wa mbere uyoboye indi mizingo iri kuri Billboard 200 Chart.
Uyu muzingo wari uriho indirimbo zamenyekanye cyane zirimo "The Girl Is Mine", "Billie Jean", "Beat It", "Wanna Be Startin’ Somethin", "Human Nature", "P.Y.T. (Pretty Young Thing)" ndetse na "Thriller", ukaba warakorewe mu nzu itunganya umuziki ya ‘Westlake Recording Studios muri Los Angeles’ hagati ya Mata n’Ugushyingo 1982, irangira itwaye akayabo k’ibihumbi 750$ (asaga miliyoni 740 Frw).
Ku wa 25 Kamena 2009 nibwo Michael Jackson yitabye Imana azize gukoresha ibiyobyabwenge birengeje urugero.
Indirimbo yitwa ’Beat it’ ya Micheal Jackson ni imwe mu zakunzwe cyane
’Billie Jean’ ya Michael Jackson
The Girl is Mine ya Michael Jackson
Thriller ya Michael Jackson
Kimwe mu bitaramo bikomeye bya Michael Jackson yakoreye i Bucharest muri Romania
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!