Umuyobozi wa TikTok yeguye, Mike Pence yibasira Joe Biden...amakuru avugwa hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Kanama 2020 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa TikTok, Kevin Mayer, yasezeye kuri aka kazi mu gihe uru rubuga nkoranyambaga rukomeje kwibasirwa cyane na Perezida Donald Trump kubera umutekano warwo.

TikTok imaze iminsi itorohewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko ku wa 14 Kanama Perezida Trump yashyizeho iteka riha iminsi 90 Ikigo cya ByteDance ari nacyo gifite urubuga nkoranyambaga, yo kuba cyashyize ibikorwa byacyo mu maboko ya Sosiyete yo muri Amerika.

Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zakozwe n’Abashinwa ko zifashishwa mu bikorwa by’ubutasi na Guverinoma yabwo.

Mayer yandikiye ibaruwa abakozi ba TikTok na ByteDance mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu abamenyesha icyemezo cye.

Mayer yavuze ko mu byumweru bike bishize umwuka wa politiki wahindutse ariko biteguye kugera ku mwanzuro vuba cyane. Icyakora yahise avuga ko ‘ababajwe no gufata icyemezo cyo gusezera muri TikTok’.

TikTok yahaye akazi Mayer wari mu bayobozi ba Disney, mu mezi ane ashize. Ibi byatumye uru rubuga nkoranyambaga rugira ijambo muri Amerika. Gusa ntirworohewe na Perezida Trump wavuze ko azanaruhagarika.

Umuyobozi Mukuru wa TikTok, Kevin Mayer yeguye kuri uyu wa Gatatu

===================================================

Mike Pence yemejwe nk’umukandida ku mwanya wa Visi Perezida

Mike Pence usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika, ku mugaragaro yemerewe kongera kwiyamamazanya na Perezida Trump, mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro by’umunsi wa gatatu by’ishyaka ry’aba-Républicains yemerejwemo, Pence yavuze ko mu myaka ine ishize yishimiye gukorana na Perezida Trump, umuyobozi ushyize imbere ubuhangange bwa Amerika n’abanyamerika.

Ati “Niba mushaka Perezida uzaceceka mu gihe umurage wacu urimo gusuzugurwa cyangwa kwangizwa, ntabwo uwo ari Trump”.

Umwuka mubi n’imyigaragambyo byongeye gukaza umurego muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’iraswa ry’umwirabura Jacob Blake. Ni nyuma y’abandi barashwe barimo George Floyd, Breonna Taylor n’abandi birabura bishwe na polisi muri uyu mwaka.

Mike Pence yavuze ko kuri iki kibazo abanyamerika bashyize imbere kubahiriza amategeko no guharanira iterambere ry’abaturage bose barimo n’abanyafurika b’abanyamerika yaba mu guhindura imibereho, kwiga, kubona akazi n’umutekano.

Mike Pence kandi yibasiye Joe Biden umukandida wo mu ishyaka ry’aba-démocrate, avuga ko ‘ukuri gukomeye ari uko Amerika itazatekana mu gihe izaba iyobowe na Biden’. Yongeyeho ko ibikorwa by’ihohoterwa bigomba guhagarara ahantu hose yaba muri Minneapolis, Portland cyangwa Kenosha.

Mike Pence yavuze ko asanga Joe Biden nayobora Amerika izaba idatekanye

===================================================

Nouvelle-Zélande: Uwarashe abantu mu misigiti azafungwa burundu

Urukiko rwo muri Nouvelle-Zélande rwakatiye gufungwa burundu umugabo wishe arashe abantu 51 mu misigiti ibiri. Uyu ntiyemerewe no kuba yarekurwa mu gihe yaba yitwaye neza muri gereza.

Umunya-Australia Brenton Tarrant w’imyaka 29 y’amavuko, wageze muri Nouvelle-Zélande mu 2017, ni we muntu wa mbere mu mateka y’iki gihugu uhawe iki gihano.

Yemereye urukiko ko yishe abantu 51 akanagerageza kwica abandi 40 ndetse yemera n’icyaha kimwe cy’iterabwoba. Umucamanza yavuze ko ibyo yakoze atari ibya kimuntu, yongeraho ko atagaragaje impuhwe.

Icyo gitero yagabye kuri iyo misigiti ibiri ku itariki ya 15 Werurwe 2019, akanagitangaza ku rubuga rwa internet kiri kuba, cyatumye abatuye isi bagwa mu kantu.

Uku gukatirwa kwa Tarrant kunanditse amateka yuko ku nshuro ya mbere muri Nouvelle-Zélande umuntu ahamwe n’icyaha cy’iterabwoba.

Umunya-Australia Brenton Tarrant w'imyaka 29 y'amavuko yakatiwe gufungwa burundu

===================================================

U Budage: Abarenga 1400 basambanyijwe n’abihayimana

Amagana y’abapadiri, ababikira n’abandi bayobozi bo muri Kiliziya Gatolika mu Budage, barashinjwa gusambanya abana. Gusa kugeza ubu ntakirakorwa kuri iki kibazo.

Ubushakashatsi ku gusambanya abana gukorwa n’abanyamadini, bwagaragaje abantu 1412 bavuga ko bakiri abana basambanyijwe n’abanyamadini mu Budage.

Bwagaragaje ko abihayimana 654 bashinjwa gusambanya abana, muri bo 80% ni abagabo naho 20% ni abagore. Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko 80% by’abakekwaho ibi byaha bapfuye, naho 37 muri bo bakaba baravuye mu kwiha Imana.

Bimwe mu byaha byo gusambanya abana byabaye mu myaka ya 1950 na 1960, ubwo abihayimana bayoboraga amashuri menshi mu Budage.

===================================================

Mali: Ecowas yemereye abahiritse ubutegetsi inzibacyuho y’umwaka

Abahuza bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) babwiye agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi muri Mali ko bakwemera inzibacyuho itarengeje amezi 12.

Reuters yasubiyemo ibyatangajwe na Perezidansi ya Nigeria, bivuga ko iyo nzibacyuho yayoborwa n’umusivile cyangwa uwasezerewe mu gisirikare.

Umuvugizi w’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi aherutse gutangaza ko bifuza inzibacyuho y’imyaka itatu ikuriwe n’umusirikare.

Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yahawe raporo yuko ibikorwa byo kugerageza gukora ubuhuza muri Mali byagenze. Byayobowe na Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Ku itariki ya 18 Kanama, abasirikare bigabije umurwa mukuru Bamako bata muri yombi Perezida Ibrahim Boubacar Keïta. Kugeza ubu baracyamufunze.

Nyuma yaho, ababarirwa mu bihumbi mu baturage ba Mali bagiye mu mihanda y’i Bamako bishimira ihirikwa ry’ubutegetsi. Gusa imiryango mpuzamahanga yamaganye guhirika ubutegetsi muri Mali.

Abahiritse ubutegetsi muri Mali barashaka imyaka itatu y'inzibacyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .