Uyu mugabo ubarirwa umutungo wa miliyari 13,9$ yatangaje ko abyara abana benshi binyuze mu gutanga intanga.
Ati "Hari ivuriro natangiye gutangaho intanga mu myaka 15 ishize kugira ngo mfashe inshuti yanjye, aho yambwiye ko izirenga 100 zimaze gukoreshwa n’abagore bagatwita, bari mu bihugu 12."
Mu buryo bwemewe n’amategeko, uyu mugabo afite abana batandatu yabyaye ku bagore batatu batandukanye, akavuga ko yifuza ko bazabaho ubuzima bushyize hamwe.
Ati "Bose ni abana banjye kandi bafite uburenganzira bungana. Sinshaka ko bazasigara baryana nyuma y’urupfu rwanjye."
Uyu mugabo w’imyaka 40, yatangaje ko nta mwana we n’umwe uzigera ahabwa umutungo we mbere y’imyaka 30, ati "ndifuza ko bazakura nk’abantu basanzwe, bakiyubaka ku giti cyabo, bakiga kwiyizera no guhanga udushya, ntibabeshweho n’amafaranga ari kuri konti gusa."
Ku rundi ruhande, Pavel Durov yamaze gusinya urwandiko rugaragaza uburyo abana be bazagabana umurage we.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!