Yavuze ko Isi yashyize umutima cyane ku ntambara ya Ukraine nyamara hari ahandi abaturage bari mu kaga ariko ntawe ubitayeho. Asanga ibikorwa by’ubutabazi bidahabwa umwanya iyo abari mu kaga atari abazungu.
Tedros yibajije niba Isi yita kimwe ku buzima bw’abirabura n’ubw’abazungu, agendeye ku kuba abari mu kaga k’intambara yo muri Tigray, Yemen, Afghanistan na Syria, batarigeze bitabwaho nk’uko muri Ukraine bimeze.
Ati "Ndashaka kudaca ku ruhande kandi nkavugisha ukuri ko Isi itarimo gufata kimwe abantu bigendeye ku ruhu rwabo. Bamwe basumba abandi. Iyo mvuga ibi birambabaza kuko ndabibona. Biragoye kubyiyumvisha ariko birimo kubaho".
Mu kwezi gushize, Tedros yavuze ko nta hantu ku Isi ubuzima bwa miliyoni z’abaturage buri mu kaga nko muri Tigray. Nibura hakenerwa amakamyo 2000 y’ibiribwa, imiti n’ibindi nkenerwa ariko hakajyayo amakamyo 20 gusa.
Tedros yanenze itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko muri Tigray abantu batwikwa ari bazima ariko ntihagire ubyitaho kuko ari abirabura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!