00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Kaminuza yeguye kubera kwiyitirira amagambo y’abandi mu mbwirwaruhame ye

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Kaminuza ya South Carolina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bob Caslen, yeguye ku mirimo nyuma yo kuvuga imbwirwaruhame yavuzwe n’undi muntu mu birori byo gusoza amasomo ya Kaminuza, arangije ntiyanatangaza ko amagambo ari kuvuga atari aye. Ibintu bifatwa nko kwiyitirira umutungo w’undi mu by’ubwenge (Plagiarism).

CNN ivuga ko iyi mbwirwaruhame yavuzwe na Caslen yari irimo amagambo yavuzwe na Harry McRaven wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zigaba ibitero bidasanzwe, aho ku buyobozi bwe ingabo ze zabashije kwica Osama Bin Laden.

Mu ibaruwa Caslen yandikiye abanyeshuri ba South Carolina, yagize ati “Nari ndi gushaka amagambo yerekeranye no kwihangana igihe ugeze mu bikomeye, ndangije nyabona ari hamwe mu mbwiraruhamwe, ndayavuga ariko nanirwa kuvuga nyirayo. Ndirengera amakosa yose nakoze.”

Amagambo yiyitiriwe, McRaven yayavuze mu 2014, muri Kaminuza ya Texas. Abantu bakanyurwa cyane n’ibyo yari kuvuga, imbwirwahume ikarebwa na miliyoni z’abantu kuri Youtube, aho hari na benshi bagiye bayitirira amagambo amwe yavuze bakabizira.

Ayo magambo yagiraga ati “Menya ko ubuzima butoroshye kandi ko uzatsindwa kenshi. Ariko nibikubaho uzirengere ingaruka utere intambwe ujya imbere igihe ibihe bizaba bikomeye cyane, wirengagize abagukwena, wihangane ukomere gitwari ntucike intege. Nukora ibi abazagukomokaho n’abazabakomokaho bazaba mu isi nziza cyane irenze iyo turimo uyu munsi. Kandi ibyo twantangiye hano uyu munsi bizahindura isi iteka ryose.”

Nyuma y’uko hamenyekanye ibyo kwiyitiria imbwirahume itari iye, Caslen yasabye imbabazi, avuga ko yangije isura y’ikigo ayobora ndetse ko benshi bamutakarije icyizere kandi akaba atashobora kuyobora abatakimwizera.

Uretse uyu mwalimu, indi nkuru iheruka y’umuntu ukomeye wibye amagambo y’imbwirwaruhame, ni umugore wa Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika, Melania Trump wavuze imbwirwaruhame mu 2016 irimo amagambo ameze kimwe n’ayo Michelle Obama yavuze mu 2008.

Bob Caslen yeguye ku mirimo ye nyuma yo kuvuga imbwirwaruhame yavuzwe na Harry McRaven mu 2014 / Ifoto: CNN
Ubwo Harry McRaven yavugaga imbwirwaruhame yakunzwe na benshi muri Kaminuza ya Texas, akaba ariyo Caslen yibyemo amagambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .