00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa HCR yatabarije abarenga miliyoni 114 bahunze intambara

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 1 June 2024 saa 05:45
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yasabye Akanama k’uyu muryango gashinzwe Umutekano gufata ingamba zo kurinda abarenga miliyoni 114 bahunze intambara hirya no hino ku Isi.

Imbere y’aka Kanama, Grandi yagarutse ku kiganiro yagiranye na ba Ambasaderi mu mezi arindwi ashize cyari cyerekeye ku bibazo byugarije Isi. Yavuze ko nta mpinduka zabaye ku buryo abahunze intambara bitabwaho, ahubwo ko ibyago byabo byakomeje kwiyongera bitewe n’uko amategeko mpuzamahanga agenga ubutabazi atigeze yubahirizwa.

Amakimbirane y’abifashisha intwaro ari kwiyongera, kandi nk’uko Grandi yakomeje abisobanura, amategeko y’ibanze y’intambara ntacyubahirizwa. Ati “Amakimbirane ari kwiyongera ahantu hafi ya hose, ntabwo hacyubahirizwa amategeko y’ibanze y’intambara, nubwo impande zihanganye zitwara nk’aho ziyubahiriza.”

Grandi yakomeje ati “Umubare w’abasivili bicwa uri kwiyongera, gufata ku ngufu ndetse n’ubundi buryo bw’ihohotera rishingiye ku gitsina biri kwifashishwa nk’intwaro z’intambara, ibikorwaremezo bya gisivili biri kugabwaho ibitero, bikanasenywa kandi abatabazi na bo bari kwibasirwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko kubera ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, nta yandi mahitamo abasivili bafite uretse gusa guhunga. Yatanze urugero ku bitero umutwe wa Hamas wagabye muri Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023 ndetse n’ibyo ingabo za Israel zikomeje kugaba muri Gaza.

Grandi yasabye abari mu ntambara guhagarika imirwano byihuse, bakarekura imbohe, bakemera ko ibikorwa by’ubutabazi bisubukurwa kandi bagasubira mu biganiro biganisha ku nzira nyakuri y’amahoro.

Yibukije Israel ko amategeko mpuzamahanga ategeka buri gihugu kigenzura agace k’ahandi ko kiba kidakwiye gukora ibikorwa byatuma abagatuyemo bahunga. Yakomozaga ku bitero ingabo z’iki gihugu zimaze iminsi zigaba mu karere ka Rafah ko muri Gaza, kahungiyemo abasivili barenga miliyoni 2,5.

Grandi yabwiye akanama k’umutekano ko intambara ibera muri Gaza ikwiye kwibutsa amahanga ko hari ibindi bibazo bitarakemurwa birimo intambara yo Ukraine, Sudani, Syria, amakimbirane yo muri Myanmar n’intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ahibasirwa cyane abagore n’abana.

Umuyobozi wa UNHCR yavuze ko nubwo aya makimbirane amaze kugira ingaruka nyinshi, hakiri amahirwe y’uko akanama gashinzwe umutekano kagize icyo gakora, abasivili benshi babona amahoro. Ati “Igihe cyo gutabara abantu babarirwa muri za miliyoni bahunze ntikirarenga, kugira ngo basubire iwabo mu mahoro.”

Umuyobozi wa UNHCR, Filippo Grandi, yasabye akanama ka Loni gufata ingamba zo gutabara abahunze intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .