Umuyobozi wa FBI yise u Bushinwa ikibazo gikomeye cyane kuri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2020 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Ibiro bishinzwe iperereza ku byaha muri Amerika (FBI), yavuze ko ubutasi n’ubujura bikorwa n’u Bushinwa, ari ikibazo gikomeye kandi kirambye ku hazaza ha Amerika.

Ubwo yari mu kigo cy’ubushakashatsi Hudson Institute i Washington, Christopher Wray, yavuze ko u Bushinwa bwatangiye bwibasira Abashinwa baba mu mahanga, bubahatira gutaha, kandi ko buri kubangamira ubushakashatsi bwa Amerika kuri Coronavirus.

Ati “U Bushinwa bwashyize imbaraga zose zishoboka mu kuba igihugu gikomeye cyane cyonyine ku Isi”.

FBI yavuze ko u Bushinwa bukora ubutasi bugera kure mu bukungu, amakuru, kwiba amafaranga n’ibikorwa bitemewe bya politiki, bukoresheje ruswa no gukangisha ngo bugire ijambo kuri politiki ya Amerika

Ati "Mu bikorwa hafi 5000 byo kurwanya ubutasi biri gukorwa ubu mu gihugu, hafi kimwe cya kabiri ni ibirebana n’u Bushinwa."

Wray yavuze ko Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yayoboye porogaramu yitwa "Fox Hunt", yo guhangana n’Abashinwa baba mu mahanga babonwa nk’ababangamiye Leta y’u Bushinwa.

Yasabye Abashinwa bavukiye mu Bushinwa baba muri Amerika kugera kuri FBI niba abategetsi b’u Bushinwa bababwiye ko bashaka ko bataha. Mu bihe byashize, leta y’Ubushinwa yavuze ko iyi gahunda ari igikorwa kigamije kurwanya ruswa.

Perezida Donald Trump wa Amerika amaze igihe anenga bikomeye u Bushinwa muri iki gihe cya Covid-19, abushinja ko aribwo nyirabayazana w’iki cyorezo.

Christopher Wray yavuze ko u Bushinwa ari ikibazo gikomeye kuri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .