Ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, nibwo Umufaransa Thierry Breton yatangaje ko yeguye ku nshingano yari afite muri EU.
Nyuma y’amasaha make yahise atangaza ko gufata iki cyemezo yabitewe n’ubugambanyi bwa Ursula von der Leyen.
Yavuze ko uyu mugore yamuciye ruhinga nyuma atangira gusaba Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron kumwirukana.
Mu butumwa Thierry Breton yanyujije kuri X yagize ati “Mu minsi mike ishize wasabye u Bufaransa kunkuraho, kubera impamvu zawe bwite utigeze unganirizaho na gato imbonankubone.
Thierry Breton yeguye mu gihe hari hashize iminsi mike yongerewe kugirirwa icyizere na Perezida Macron cyo gukomeza izi nshingano muri EU.
Yeguye kandi mu gihe habura iminsi mike ngo Ursula von der Leyen atangaze abazaba bagize akanama k’Abakomiseri ba EU.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!