Umuyobozi Mukuru wa Boeing yeguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2019 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora indege, Boeing, Dennis Muilenburg, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko iki kigo uyu mwaka utakigendekeye neza.

Uwari usanzwe ayobora inama y’ubutegetsi ya Boeing, David Calhoun, niwe uzamusimbura akazatangira inshingano kuwa 13 Mutarama 2020. Lawrence Kellner yahise amusimbura ku buyobozi bw’inama y’ubutegetsi.

Uyu mwaka wabaye mubi cyane kuri Boeing nyuma y’uko muri Werurwe impanuka ya Boeing 737-8 Max ya Ethiopian Airlines ihitanye abantu 157.

Iyi mpanuka yakurikiraga indi y’indege ya Boeing 737-8 Max, ya Lion Air Flight, Sosiyete yo muri Indonesia yahitanye ubuzima bw’abagenzi 189 mu Ukwakira umwaka ushize.

Yaba indege ya Ethiopian Airlines ndetse n’iya Lion Air flight zose zari zikiri nshya ndetse zasandaye hashize iminota mike zihagurutse, ibintu bikomeje gutera urujijo ku bibazo ubu bwoko bwaba bufite.

Byatumye hirya no hino ku Isi, indege za Boeing za buriya bwoko zihagarikwa ndetse uru ruganda ruhagarika gahunda yo gushyira ku isoko ubwoko bushya bw’indege ya 777X.

Bikekwa ko impanuka z’izi ndege zombi zishobora kuba zaratewe no kudakora neza kwa porogaramu iyobora indege za Boeing 737 Max 8.

Kuri ubu Boeing irarwana bikomeye no kongera kugirirwa icyizere n’abagenzuzi, abakiriya ndetse n’abaturage muri rusange bitewe n’impanuka z’indege zayo.

Uwari umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora indege, Boeing, Dennis Muilenburg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .