00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyoboro wa gaz uhuza u Burayi n’u Burusiya wongeye gupfumuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 05:41
Yasuwe :

Umuyoboro wa Nord Stream unyuramo gaz iva mu Burusiya ijya mu Burayi wagaragaje ahantu ha kane hapfumutse, nyuma y’iturika ryumvikanye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Ubuyobozi bushinzwe kurinda imipaka muri Suède bwemeje ko ubu "hari imyenge ibiri ku ruhande rwa Suède n’imyenge ibiri ku rwa Denmark", kuri uyu muyoboro uca munsi y’inyanja ya Baltic.

Uyu muyoboro ugizwe n’inzira ebyiri za Nord Stream 1 na 2 uhuza u Burusiya n’u Budage, umaze iminsi iteza ubwumvikane buke, cyane ko u Burusiya bwagabanyije gaz ijya mu Burayi, mu gihe u Burayi nabwo bwakomeje gufatira ibihano byinshi u Burusiya nyuma yo gutera Ukraine.

Suède yemeje ko umwenge wa kane muri uyu muyoboro wabonetse munsi y’inyanja ya Baltic. Kugeza kuri uyu wa Gatatu hari hamaze kuboneka imyenge itatu gusa.

Iyo miyoboro igenzurwa n’ibigo birangajwe imbere na Gazprom yo mu Burusiya.

Kuri uyu wa Kane nibwo ihuriro rya gisirikare ry’ibihugu bikomeye mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NATO, ryavuze ko iki gikorwa ari ingaruka z’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Mu itangazo wasohoye, uyu muryango wakomeje uti "Iyi myenge ihitisha gaz iteye inkeke cyane ku bwikorezi bukorerwa mu mazi n’impungenge ku bidukikije."

U Burusiya bwahakanye kuba inyuma y’ibi bikorwa, kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo yashinjwe ko ari yo yagenzuraga amazi uyu muyoboro wangirikiyemo.

Inzego z’umutekano z’u Burusiya zatangaje ko zatangije iperereza ku gikorwa cy’iterabwoba mpuzamahanga, buvuga ko ubwo bugizi bwa nabi "bwateje igihombo gikomeye u Burusiya mu bijyanye n’ubukungu."

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yagize ati "Biragoye kumva ko igikorwa nk’iki cy’iterabwoba cyabaho hatabayeho uruhare rwa Leta y’amahanga."

Biteganyijwe ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gahsinzwe umutekano kazaterana kuri uyu wa Gatanu, gasuzuma neza icyabaye.

Uku gupfumuka k’umuyoboro wa gaz ikazamuka hejuru, kwatumye n’amazi asandara cyane cyane mu nkengero z’aho gaz yasohokeraga. Ibyo ngo byatumye bitoroha kugenzura neza icyabaye.

Gaz yagiye isohoka ari nyinshi mu buryo bugaragarira ababirebera ku ruhande.

Ibi byose birimo kuba mu gihe u Burayi burimo gusatira ibihe by’ubukonje, ku buryo bishobora gutera ingaruka zitoroshye.

Bibarwa ko muri Nord Stream 1 na 2 harimo toni 350,000 bya gaz.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .