00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyapani wafunzwe imyaka 48 arengana yemerewe miliyoni 1,44 y’Amadolari

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 March 2025 saa 08:11
Yasuwe :

Urukiko rwa Shizuoka mu Buyapani rwategetse Leta kwishyura miliyoni 1,44 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 2 Frw) umusaza wamaze imyaka 48 afungiwe ibyaha atakoze.

Uyu musaza w’imyaka 89 y’amavuko witwa Iwao Hakamada yashinjwaga kwica abantu bane mu mwaka wa 1966 n’ubujura, akatirwa igihano cyo gupfa ariko nticyahita gishyirwa mu bikorwa.

Mushiki we w’imyaka 92 witwa Hideko ndetse n’inshuti ze bamukoreye ubuvugizi, basobanura ko atigeze yica abantu. Mu 2014 yafunguwe by’agateganyo kugira ngo urubanza rwe rusubirwemo.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso bishya muri Nzeri 2024 abacamanza b’uru rukiko banzuye ko Hakamada ari umwere, bagaragaza ko yari yaremeye ibyaha bitewe n’ibikorwa bya kinyamaswa yakorewe n’abapolisi ubwo bamukoragaho iperereza.

Aba bacamanza kandi basobanuye ko habonetse ikimenyetso cy’umwenda wasizwe amaraso, mu rwego rwo kugereka ibyaha kuri Hakamada wahoze ari umuteramakofe.

Buri munsi uyu musaza yafunzwe, wabariwe Amadolari 85 nk’amafaranga yari kuzajya yinjiza iyo ataba afunzwe. Hakozwe igiteranyo, bigaragara ko Leta imugomba miliyoni 1,44 y’Amadolari.

Umunyamategeko wa Hakamada, Hideyo Ogawa, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ubuzima bwo mu mutwe bw’umukiriya we bwamaze imyaka 48 bwangirika, kuko yahoraga ategereje ko azicwa.

Ogawa yagaragaje ko Leta yakoze ikosa rikomeye ridashobora guhwana n’agaciro k’iyi ndishyi yemerewe n’urukiko kuko ari nke cyane.

Iwao Hakamada yafunzwe mu 1966, afungurwa by'agateganyo mu 2014
Urukiko rwategetse guha uyu musaza indishyi ya miliyoni 1,44 y'Amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .