00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutwe wa Hezbollah wagabye igitero kuri Israel

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 13 June 2024 saa 10:47
Yasuwe :

Umutwe w’Inyeshyamba za Hezbollah wo muri Liban wagabye ibitero mu majyaruguru ya Israel, mu rwego rwo kwihorera ku gitero iki gihugu giherutse kugaba kuri uyu mutwe kigahitana umwe mu bayobozi bakuru bawo.

Hatangajwe ko kuri uyu wa Gatatu Hezbollah yarashe ibisasu byo mu bwoko bwa roketi bigera kuri 215 muri Israel hafi y’umupaka wo Majyaruguru y’iki gihugu.

Iki gitero cyongereye igitutu kuri Israel kuri ubu itorohewe n’amahanga ngo ihagarike intambara na Hamas imaze amezi umunani.

Uyu mutwe wagabye iki gitero nyuma y’icyo Israel yagabye mu Majyepfo ya Liban ku wa Kabiri w’iki cyumweru, kigahitana umwe bayobozi bawo bakuru wari n’indwanyi kabuhariwe, Taleb Abdullah.

Urupfu rwa Abadullah rwabaye nk’uruzamuye uburakari bukomeye bwa Hezbollah bisa n’aho Israel igiye guhangana n’undi mutwe nyuma y’uwa Hamas rukigeretse.

Israel ntiyigeze igaragaza ko hari ibyaba byangijwe n’ibi bisasu yarashweho na Hezbollah.

Iki gitero Hezbollah ikigabye kuri Israel mu gihe umutwe wa Hamas ku wa Kabiri w’iki cyumweru wari wemeye ibyo wasabwaga na Amerika ko intambara yahagarara mu buryo bw’ubwumvikane bw’impande zombi.

Uku kwemera guhagarika intambara ku ruhande rwa Hamas Amerika yari yabanje kuvuga ko ibyishimiye ariko kuri ubu yavuze ko ibikubiye mu nyandiko uyu mutwe wemereyemo ubwo busabe harimo ibintu bidashoboka yafashe nk’amaniza.

Hezbollah yarashe ibisasu bya rocketi muri Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .