Umutungo wa Zuckerberg wagabanutseho miliyari 7 z’amadolari

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Kamena 2020 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Umutungo wa Mark Zuckerberg wagabanutseho miliyari $7.2 nyuma y’uko sosiyete zitandukanye zitangaje ko zigiye guhagarika ibikorwa byo kwamamaza kuri Facebook.

Agaciro k’imigabane ya Facebook ku wa Gatanu kagabanutseho 8.3%, akaba ari ubwa mbere kagabanutse kuri iki kigero mu mezi atatu ashize. Ni nyuma y’uko Unilever, imwe muri sosiyete zamamazaga cyane kuri Facebook itangaje ko nayo izahagarika amatangazo yanyuzagaho.

Iri gabanuka ry’agaciro k’imigabane ya Facebook ryatumye ku isoko amafaranga yari ihagaze nayo agabanukaho miliyari 56 z’amadolari nk’uko Bloomberg yabitangaje.

Byatumye Zuckerberg nawe asubira inyuma ku rutonde rw’abaherwe ku Isi aho umwanya yari afite wa gatatu yawuvuyeho akajya ku wa kane asimbuwe na Bernard Arnault, umuherwe nyiri Louis Vuitton, waje muri batatu bakize cyane ku Isi inyuma ya Jeff Bezos na Bill Gates.

Ubu Zuckerberg atunze miliyari 82.3 z’amadolari akurikiye Arnault utunze miliyari 88.0 z’amadolari.

Sosiyete zitandukanye zamamazaga kuri Facebook zirimo Verizon Communications Inc, Hershey Co., zahagaritse ibi bikorwa nyuma y’uko Facebook inenzwe kunanirwa gukumira imvugo z’urwango n’izisebya ziyikirwakwizwaho. Coca-Cola nayo yavuze ko igiye guhagarika kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga zose mu gihe cy’iminsi 30.

Zuckerberg yasubiye inyuma mu mutungo ajya ku mwanya wa kane avuye ku wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .