Aka gahigo Elon Musk agakesha kuba mu cyumweru kimwe gusa umutungo we warazamutseho miliyari 35$, bitewe n’izamuka ry’agaciro k’ibigo bye birimo uruganda rukora imodoka za Tesla, SpaceX ikora mu bijyanye n’isanzure, xAI ikora ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano na Neuralink.
Bloomberg igaragaza ko mu mwaka umwe umutungo w’uyu mugabo wiyongereyeho miliyari 119$.
Ibi byatumye yanikira bagenzi be barimo Jeff Bezos utunze miliyari 219$ na Larry Ellison ufite miliyari 206$.
Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko kuzamuka kw’agaciro k’ibigo bya Musk bifitanye isano n’intsinzi ya Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko ari umwe mu bamushyigikiye cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!