00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutungo wa Elon Musk wagabanyutseho miliyari 100$

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 11:44
Yasuwe :

Kuva uyu mwaka watangira, umutungo wa Elon Musk umaze kugabanyukaho miliyari 100$ gusa ntibyamubuza kuguma ku mwanya wa mbere nk’umuntu ukize kurusha abandi ku Isi.

Musk abarirwa umutungo wa miliyari 169,8. Igabanuka mu mutungo we ahanini rishingiye kuri sosiyete ye ya Tesla, yahuye n’ibibazo byo kubona ibikoresho byifashishwa mu gukora imodoka z’amashanyarazi.

Ubukungu bwa Musk bwashegeshwe kandi n’uko imodoka zirenga ibihumbi 300 zakuwe ku isoko kubera ibibazo zari zifite ku matara yazo y’inyuma, bikubitana n’ibibazo u Bushinwa burimo bya Covid-19 nka hamwe mu hari isoko rikomeye ry’imodoka z’uru ruganda.

Ku rundi ruhande imigabane muri Tesla yagabanyutseho 6,8% igira agaciro k’aho umwe waguraga amadolari 167,87 ku wa Mbere w’iki Cyumweru. Ni cyo giciro gito kibayeho kuva mu Ugushyingo 2020.

Musk afite imigabane ingana na 15% muri Tesla, ndetse guta agaciro k’iyi sosiyete biherutse gutuma ahomba miliyari 8,6$ ku munsi umwe.

Mu kwezi gushize, yaguze Twitter yishyura miliyari 44$. Yahise yirukana 60% by’abakozi b’iyi sosiyete.

Elon Musk aracyari umukire wa mbere ku Isi nubwo umutungo we wagabanutse mu minsi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .