Umutungo w’umuherwe Jeff Bezos wiyongereyeho akayabo mu cyumweru gishize

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 3 Gashyantare 2020 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Umutungo w’umuherwe Jeff Bezos washinze urubuga rwa Amazon, ku wa Gatanu wiyongereyeho miliyari $8, nyuma y’uko agaciro k’umugabane muri iki kigo kazamutseho 7% kakarenga $2000, avuye hafi ku $1,870 ku munsi wabanje.

Amazon ni kimwe mu bigo bikomeye ndetse ku wa Gatanu cyabarirwaga mu gaciro karenga miliyari $1000, umubare wagezweho bwa mbere mu mwaka wa 2018.

Igice kinini cy’umutungo wa Bezos kibarizwa mu kigo Amazon gikora ubucuruzi bwo kuri internet, kuko bibarwa ko afitemo imigabane miliyoni 57.5 ihwanye na 12% by’iki kigo. Ni nawe nyiri Washington Post n’ikigo Blue Origin.

Izamuka ry’imigabane muri icyo cyumweru byatumye umugabane we muri Amazon ugera muri $115.6. Umutungo mbumbe wa Bezos ubarirwa muri miliyari $124 nk’uko bitangazwa na Bloomberg’s Billionaires Index.

Uyu mwaka wa 2020 uratanga icyizere kuri Bezos nyuma y’uko umutungo we wagabanutse mu mwaka ushize, ubwo we n’umugore we Mackenzie batangazaga ko bagiye gutandukana.

Kubera icyo cyemezo, MacKenzie Bezos yahawe 25% by’imigabane bari bafite muri Amazon, bivuze ko yamuhayemo 4% by’ikigo cyose.

Kugeza ubu urutonde rwerekana ko Bezos ayoboye abandi baherwe ku Isi aho afite miliyari $ 124 mu gihe Bill Gates umukurikira afite miliyari $ 115.

Jeff Bezos ni we muherwe wa mbere ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .