Umuti uterwa mu rushinge ugiye kwifashishwa mu kwirinda kwandura VIH

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuti ugabanya ubukana bwa virusi itera Sida wo mu bwoko bwa cabotegravir, igihe utewe mu rushinge inshuro imwe mu mezi abiri, ushobora kurinda abagore kwandura VIH kurusha kunywa ikinini cya Truvada buri munsi.

Ni umwanzuro wagezweho nyuma y’igerageza ryerekanye ko uru rushinge ku bagore bo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, rutanga umusaruro kuri 89% mu kurinda VIH kurusha ibinini umuntu anywa buri munsi, mu buryo buzwi nka Pre-exposure prophylaxis (PrEP).

Ni mu buryo mu kwirinda kwandura VIH, umuntu utaranduye afata imiti irwanya iyo virusi igihe ateganya gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wanduye, hagamijwe kugabanya ibyago byo kwandura.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS), Winnie Byanyima, yavuze ko uyu muryango wakomeje guharanira ko haboneka uburyo bw’inyongera bufasha abagore kwirinda VIH, ku buryo ubu bwabonetse buzahindura ibintu.

Ati “Abaterankunga n’ibihugu nibashora imari mu kugira ngo abagore bari mu byago byo hejuru babashe kugera kuri PrEP baterwa inshinge, ubwandu bushya bushobora kugabanyuka ku rwego rwo hejuru.”

Mu igerageza ryagejeje kuri iki cyemezo, hifashishiwe abagore basaga 3200 bafite imyaka hagati ya 18 na 45, bari bafite ibyago biri hejuru byo kwandura VIH mu bihugu bya Botswana, Kenya, Malawi, Afurika y’Epfo, Eswatini, Uganda na Zimbabwe.

Igerageza ryaje guhagarikwa ritarangiye, nyuma yo kubona imibare idashidikanywaho ko umuti watewe mu rushinge utanga umusaruro kurusha ikinini umuntu anywa buri munsi, nubwo uburyo bwombi bugabanya ibyago byo kwandura.

Mu bagore batewe inshinge za cabotegravir mu gihe cy’igerageza, bane baje kwandura VIH, ugereranyije na 34 bafataga ibinini buri munsi. Mu isesengura, abashakashatsi basanze ibyago byo kwandura biba byagabanyutse inshuro icyenda igihe umuntu yatewe urushinge rwa cabotegravir, kurusha igihe yanyoye ikinini.

UNAIDS yavuze ko ubu buryo buziye igihe, kuko hakenewe cyane uburyo bwafasha umugore kwirinda VIH, burenze guhora anywa ikinini cya buri munsi cyangwa ugasanga ni nk’aho akinywa buri munsi, gukoresha agakingirizo cyangwa kwifata umuntu ntakore imibonano mpuzabitsina.

Byanyima yakomeje ati “Kimwe n’urukingo rwa COVID-19, ubu tugomba guharanira ko izi nshinge zizanye impinduka mu buzima ziboneka, zihendutse kandi zigakwirakwizwa mu buryo bungana ku bantu bahisemo kuzikoresha.”

Biteganyijwe ko Cabotegravir izatangira gucuruzwa mu minsi iri imbere bimaze kwemezwa n’ibigo bishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, mu gihe ibinini bya Truvada byo bikoreshwa cyane.

Cabotegravir ikorwa n’ikigo ViiV Healthcare, gifitwemo imigabane na GlaxoSmithKline, Pfizer Inc na Shionogi Limited. Ububushakashatsi bwatewe inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishizwe ubuzima (United States National Institutes of Health, NIH), Bill and Melinda Gates Foundation na ViiV.

Ibindi binini byifashishwa mu kugabanya ubukana bwa Virusi itera sida cabotegravir na Rilpivirine.

Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaje butanze igisubizo kizafasha cyane abagore, mu kugabanya ibyago byo kwandura VIH, kuko usanga baba bafite ibyago bikubye inshuro ebyiri iby’abagabomu bijyanye no kwandura.

Kugeza ubu abantu bashishikarizwa gukoresha agakingirizo kurusha ubundi buryo bwose, kuko karinda umuntu kwandura VIH ku rwego ruri hejuru cyane, kakanarinda umuntu kwandura n’izindi ndwara ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsinda, ibintu ubundi buryo butabasha.

Intego za UNAIDS zigaragaza ko iki cyorezo cya Sida kigoma guhagarikwa bitarenze umwaka wa 2030, mu ntego zigamije iterambere rirambye.

Urushinge rwitezweho gufasha abantu kurushaho kwirinda VIH

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .