Inshuti z’uyu musore witwa Had Nazar zaherukaga kumubona ubwo batemberaga muri iyi Pariki tariki ya 26 Ukuboza 2024.
Yaburiwe irengero ubwo yaburaga inzira imusubiza aho bari bashinze amahema bagombaga kuraramo. Inshuti ze zahise zitabaza inzego z’umutekano, zitangira kumushakisha.
Polisi yatangaje ko abantu barenga 300 bibumbiye mu matsinda ashinzwe ubutabazi bafashije abashinzwe umutekano gushakisha uyu musore.
Byarangiye bamubuze gusa aza kubonwa n’itsinda rindi ry’abantu batereraga imisozi ryari riri hafi y’inzira yari arimo, mu bilometero 10 kuva aho abashinzwe umutekano n’abatabazi bashakishirizaga.
Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Andrew Spliet, yabwiye abanyamakuru ko ubwo abakerarugendo babonaga uyu musore, bahamagaye abashinzwe umutekano, bamujyana mu bitaro igitaraganya.
Spliet yakomeje asobanura ko ubu Nazar ameze neza kandi ari kumwe n’umuryango we, ndetse ko na wo wishimiye kumubona ari muzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!