Umusirikare w’u Bufaransa yafunzwe akurikiranyweho kuba intasi y’u Burusiya

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 Kanama 2020 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umusirikare ukomeye mu Ngabo z’u Bufaransa ari gukorwaho iperereza akekwaho ibyaha byo kurenga ku mategeko ya gisirikare, aho bivugwa ko hari amakuru y’ubutasi yahaye inzego z’u Burusiya.

Minisitiri w’Ingabo mu Bufaransa, Florence Parly, ntiyasobanuye mu buryo burambuye ibyo uyu musirikare akekwaho, gusa yavuze ko yakoreraga mu Butaliyani.

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uwo musirikare ufite ipeti rya lieutenant-colonel akekwaho gutanga amakuru y’ibanga, akayahereza inzego z’ubutasi z’u Burusiya. Bivugwa ko ubu afungiwe mu Bufaransa, i Paris.

Minisitiri Parly yavuze ko dosiye y’uyu musirikare iri mu maboko y’ubushinjacyaha. U Bushinjacyaha bw’iki gihugu buvuga ko uwo musirikare ari gukorwaho iperereza ku bijyanye no gukorera ubutasi ikindi gihugu, ibintu byangiza ubusugire bw’igihugu cye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .