00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushinwa yakatiwe gufungwa imyaka umunani azira kuneka Amerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 04:01
Yasuwe :

Ji Chaoqun, umunyeshuri w’Umushinwa wigaga muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe gufungwa imyaka umunani azira kuba maneko y’u Bushinwa.

Amerika yamuhamije kuneka inzobere muri siyansi muri icyo gihugu, agamije gushyira amakuru igihugu cye cy’amavuko.

CNN yatangaje ko Ji Chaoqun yageze muri Amerika mu 2013 aje kwiga muri Illinois Institute of Technology ibijyanye n’amashanyarazi. Nyuma yaje kwinjira mu nkeragutabara za Amerika, afatwa mu 2018.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Chaoqun w’imyaka 31 yahamijwe kuba maneko y’u Bushinwa no kubeshya ingabo za Amerika.

Mu byo yashinjwe harimo gukusanya amakuru y’inzobere mu bijyanye na siyansi u Bushinwa bushobora kwifashisha muri Amerika cyane cyane abafite inkomoko mu Bushinwa ariko bakora mu nzego zitandukanye za Amerika.

Ubushinjacyaha bwa Amerika bwavuze ko ayo makuru yari ayo gufasha u Bushinwa kumenya aho Amerika igeze mu ikoranabuhanga ry’indege ndetse n’ibyogajuru.

Ji Chaoqun yahamijwe kuneka Amerika ku nyungu z'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .