Amerika yamuhamije kuneka inzobere muri siyansi muri icyo gihugu, agamije gushyira amakuru igihugu cye cy’amavuko.
CNN yatangaje ko Ji Chaoqun yageze muri Amerika mu 2013 aje kwiga muri Illinois Institute of Technology ibijyanye n’amashanyarazi. Nyuma yaje kwinjira mu nkeragutabara za Amerika, afatwa mu 2018.
Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Chaoqun w’imyaka 31 yahamijwe kuba maneko y’u Bushinwa no kubeshya ingabo za Amerika.
Mu byo yashinjwe harimo gukusanya amakuru y’inzobere mu bijyanye na siyansi u Bushinwa bushobora kwifashisha muri Amerika cyane cyane abafite inkomoko mu Bushinwa ariko bakora mu nzego zitandukanye za Amerika.
Ubushinjacyaha bwa Amerika bwavuze ko ayo makuru yari ayo gufasha u Bushinwa kumenya aho Amerika igeze mu ikoranabuhanga ry’indege ndetse n’ibyogajuru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!