ICC yagize iti “Umushinjacyaha yatangaje icyemezo cyo kuba yeguye kugeza igihe iperereza rizarangirira.”
Umugore ukorera ICC mu mwaka ushize yamenyesheje ishami ry’uru rukiko rushinzwe gukurikirana imyitwarire y’abakozi barwo ko ubwo yari mu cyumba cya hoteli i New York mu Ukuboza 2023, Khan yinjiyemo ku gahato, amukoresha imibonano mpuzabitsina.
Yasobanuye kandi ko Khan yamukoreye iki cyaha ubwo bari mu kazi muri Colombia, Congo, Tchad, mu Bufaransa ndetse n’i La Haye mu Buholandi.
Abanyamategeko b’uyu mushinjacyaha bagaragaje ko ibi birego bigamije kumuharabika nyuma y’aho asohoye impapuro zo guta muri yombi abayobozi bo muri Israel barimo Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, abashinja uruhare mu byaha byakorewe mu ntara ya Gaza muri Palestine.
Gusa ariko, byamenyekanye ko uyu mugore yasabye urwego rwa ICC rushinzwe imyitwarire y’abakozi ko rwakurikirana iyi dosiye habura ibyumweru bibiri ngo Khan asohore impapuro zo guta muri yombi abayobozi bo muri Israel.
Khan ni Umushinjacyaha Mukuru wa ICC kuva mu 2021. Mu gihe agikorwaho iperereza, inshingano ze zizaba zikorwa n’abashinjacyaha babiri bamwungirije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!