00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Trump yeguye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 January 2025 saa 10:12
Yasuwe :

Umushinjacyaha wihariye wari washyizweho ngo agenze ibyaha bibiri byashinjwaga Donald Trump watorewe kongera kuyobora Amerika, Jack Smith, yeguye ku mirimo ye.

Jack Smith yabanje kugirana ibiganiro n’urwego rushinzwe ubutabera ngo barebe uko bahagarika dosiye y’ibyaha Donald Trump ashinjwa, nyuma yo kongera gutorerwa kuba Perezida w’icyo gihugu cy’igihangange.

Ibyo byaha byari ibishobora gufungisha Trump birimo icyo kubangamira amatora ya Perezida yabaye mu Ugushyingo 2020 ndetse no gufata nabi inyandiko zirimo amabanga y’igihugu.

Ni ibyaha Trump yatangiye gukurikiranwaho mu Ugushyingo 2022 ubwo Jack Smith yashyirwagaho.

Mu mpera za 2024 ni bwo Urukiko rw’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatesheje agaciro ibyo birego.

Amakuru yatangajwe ni uko Jack Smith yeguye, ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2024, amaze gutanga raporo ya nyuma ku byo yari amaze kugeraho mu iperereza rye.

Ubushinjacyaha bwatanze inyandikomvugo isaba Umucamanza, Aileen Cannon, kudakomeza icyemezo cy’agateganyo gihagarika itangazwa rya bimwe mu bijyanye n’iperereza ry’umushinjacyaha ku kirego cyo gufata nabi amakuru y’ibanga kiregwamo Trump.

Amakuru y’iyegura rya Smith muri Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangajwe muri iyo nyandikomvugo yatanzwe mu rukiko.

Ubutumwa bukomeza buti “Umushinjacyaha wihariye, yarangije imirimo ye ndetse atanga raporo ye ya nyuma ku wa 7 Mutarama 2025, atandukana na Minisiteri ku wa 10 Mutarama 2025.”

Intumwa Nkuru ya Leta, Merrick Garland, ateganya gushyira hanze ikindi gice cya raporo yakozwe na Smith igaragaza ibyo yari yagezeho ku kirego cyashinjwaga Donald Trump kirebana n’imvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2020.

Smith yari umushinjacyaha wihariye ku byaha bibiri byaregwaga Donald Trump muri bine by’inshinjabyaha yari akurikiranyweho.

Ikurikiranwa ry’ibyo byaha ryahagaritswe birimo icyo umucamanza Aileen Cannon, yahagaritse muri Nyakanga 2024 ndetse n’Umucamanza Tanya Chutkan yahagaritse ibindi mu Ugushyingo 2024.

Iyegura rya Smith rije habura iminsi mike ngo Donald Trump arahirire kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Donald Trump yari yatangaje kandi ko najya ku buyobozi azahita yirukana Jack Smith wamushinjaga.

Trump yakunze kuvuga ko ibyo ashinjwa ari ibirego birimo ubusa kandi bidashingiye ku mategeko, ku buryo bitari bikwiriye no kuba byarabayeho.

Jack Smith yeguye ku mirimo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .