Umushinjacyaha Brammertz uheruka kuyobora ifatwa rya Kabuga yongerewe manda y’imyaka ibiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Umubiligi Dr Serge Brammertz uheruka kuyobora ifatwa rya Kabuga Félicien, ku wa 1 Nyakanga yatangiye manda ya kabiri y’imyaka ibiri nk’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye inkiko mpuzamahanga zari zarashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia, IRMCT.

Ku wa 26 Kamena nibwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kemeje ko Brammertz yemererwa indi manda nk’Umushinjacyaha w’Urwego, guhera ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 30 Kamena 2020.

Yari asoje manda ya mbere yatangiye ku wa 1 Werurwe 2016. Mbere yaho yabaye Umushinjacyaha w’Urukiko rwashyiriweho Yugoslavia (ICTY) kuva ku wa 1 Mutarama 2008 kugeza ubwo rwafungaga imiryango mu mpera za 2017.

Mu mwanzuro wako, Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kashimye ifatwa rya Kabuga, wafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ashinjwa ko yakoreye mu Rwanda mu 1994.

Aka kanama kandi kashimye uburyo ibiro by’uyu mushinjacyaha byakoranye n’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu birimo u Bufaransa, u Rwanda, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, Autriche, u Buholandi, Luxembourg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi n’abandi barimo EUROPOL na INTERPOL, bagize uruhare mu ifatwa rya Kabuga wari umaze imyaka myinshi yihishahiha.

Ako kanama kasabye ibihugu binyamuryango byose gufatanya n’uru rwego mu gufata abandi bagishakishwa, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyiriweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR), impapuro zisaba ko batabwa muri yombi.

Uretse ifatwa rya Kabuga, muri manda ya mbere ya Brammertz nibwo byemejwe ko undi washakishwaga n’urukiko, Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo byemejwe ko yaguye muri Congo.

Abandi bagishakishwa barimo Barimo Protais Mpiranya, Kayishema Fulgence, Munyarugarama Pheneas, Ndimbati Aloys, Ryandikayo Charles na Sikubwabo Charles.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, na we aheruka kongera manda ya kabiri Perezida w’uru rukiko, Umucamanza Carmel Agius, ihera ku wa 1 Nyakanga ikazarangira ku wa 30 Kamena 2022.

Yagizwe Perezida wa IRMCT ku wa 19 Mutarama 2019, akaba yari asanzwe ari umucamanza muri urwo rukiko kuva mu 2012.

Guterres yanongereye manda y’imyaka ibiri abacamanza 24 b’urwo rukiko, guhera ku wa 1 Nyakanga 2020 kugeza ku wa 30 Kamena 2022.

Brammertz yashimiwe umusanzu amaze gutanga mu bushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .