Byatangajwe kuri uyu wa 11 Mutarama 2023 nyuma yo gusohora raporo y’umutungo w’iki kigo, hemezwa ko umushahara uzagabanywaho 40% ukagera kuri miliyoni 49$.
Mu busanzwe umushahara wa Tim Cook ugizwe n’amafaranga atandukanye arimo, umushahara nyirizina wa miliyoni 3$, agahimbazamusyi ka miliyoni 6% ndetse n’andi abona bitewe n’uko imigabane y’iki kigo ihagaze ku isoko ry’imari n’imigabane.
Mu 2022 hateranyijwe aya yose yahawe umushahara wa miliyoni 99,4$.
Arenga 75% by’umushahara w’uyu muyobozi ni ukuvuga agera kuri miliyoni 74,5$ yavaga ku migabane iki kigo gifite, birumvikana ko uko yongeraga agaciro ku isoko ry’imari n’imigabane ariko na we yahembwaga menshi.
Kubera ko ku isoko ry’imari n’imigabane iya Apple yagabanutse kugeza kuri 27% mu mwaka washize, abanyamigabane b’iki kigo batoye ko umushahara w’uyu muyobozi ugabanywa mu kwirinda ko ikigo cyagwa mu bihombo bikabije.
Raporo igira iti “Komite ishinzwe ibijyanye n’imishahara yize ku byemezo by’abanyamigabane, yiga ku bijyanye n’uko imigabane y’ikigo iri gutakaza agaciro hanyuma ibifatanya n’ibyo Umuyobozi Mukuru yasabye byose hemezwa ko ibyiyongera ku mushahara we bigomba kugabanywa.”
Nubwo bagabanyije inyugu ziyongera ku mushahara we, umushahara bwite wa Tim Cook ungana na miliyoni 3$ ndetse n’agahimbazamusyi ka miliyoni 6$ ntibizagabanywa.
Tim Cook umaze imyaka 12 ayoboye Apple, Forbes igaragaza ko uyu mugabo afite umutungo ubarirwa muri miliyari 1.7$, ibituma aba uwa 1,686 mu bayoboye Isi mu bukungu.
Uretse Apple n’ibindi bigo bitandukanye bikorera mu Bushinwa, ubukungu bwabyo byazahajwe na guma mu rugo yashyizwe muri iki gihugu bijyanye n’uko Covid-19 yongeye kubura umutwe mu mezi ashize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!