Ku wa 20 Gashyantare 2025, ni bwo Hamas yarekuye imibiri y’abantu ivuga ko ari abo yari yarashimuse barimo n’umugore Shiri n’abana be babiri.
Umurambo wa kane impande zombi zari zemeranyijeho wari uwa Oded Lifshitz w’imyaka 83, ndetse abo mu muryango we bagaragaza ko ari we.
Hamas ivuga ko aba bose bishwe n’ibitero by’indege z’intambara za Israel, yo ikabitera utwatsi.
Icyakora isuzuma ryifashisha ibimenyetso bya gihanga Israel ivuga ko yakoze, ryemeje ko imibiri y’abana Kfir na Ariel ari yo ariko uwa gatatu bivugwa ko ari uw’umubyeyi w’abo bana basanga atari wo.
Igisirikare cya Israel, IDF, cyatangaje ko aho guhabwa umurambo wa Shiri Bibas bahawe umurambo w’undi mugore.
Umuvugizi wa Hamas, yavuze ko ubwa mbere habayemo kwibeshya mu kohereza ibice by’umurambo w’uyu mugore, ndetse ko ku mugoroba w’umunsi wakurikiyeho bohereje uwa nyawe.
Nyuma umuryango w’uyu mugore watangaje ko “Shiri wacu yishwe afashwe nk’imbohe none ubu yagarutse mu rugo. Mu gihe cy’amezi 16 twifuzaga kumenya irengero rye, none ubu twabimenye, ntabwo biduha amahoro, ariko turizera ko ari intangiriro ryo kubirenga.”
Israel ntiremeza ko uwo yahawe ku nshuro ya kabiri ari we.
Kuri uyu wa Gatandatu biteganyijwe ko Hamas iza gushyikiriza Israel imbohe esheshatu, nayo ikarekura imfungwa zirenga 600 z’abanye-Palestine, binyuze mu masezerano y’agahenge bagiranye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!