00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomangoma William cyavuye mu biruhuko igitaraganya kubera uburwayi bw’Umwamikazi Elizabeth

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukwakira 2021 saa 01:16
Yasuwe :

Igikomangoma William, umugore we, Kate Middleton n’abana babo bavuye mu biruhuko bari bamazemo iminsi igitaranya kubera uburwayi bw’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Amakuru dukesha ‘Freizeitwoche’ avuga ko William, umugore we n’abana babo batatu bahagaritse igitaraganya ibiruhuko bari bamazemo iminsi, basubira mu Bwongereza kugira ngo babe hafi ya Elizabeth umaze iminsi ubuzima bwe budahagaze neza.

Mu cyumweru gishize nibwo Elizabeth II yaraye mu bitaro ari gukorerwa isuzuma ry’ibanze ry’ubuzima bwe gusa nyuma y’iryo joro rimwe aza gusohoka arataha asubira mu ngoro ye.

Ubwo burwayi bwatumye ajyanywa mu bitaro, bwagize ingaruka ku bikorwa yateganyaga birimo n’urugendo yagombaga kugirira muri Ireland y’Amajyaruguru ku wa Gatatu.

Ubu burwayi bw’uyu Mwamikazi abenshi bagiye babuhuza n’umunaniro kuko yari amaze amaze iminsi yakira abantu benshi, gusa hari n’andi makuru avuga ko kuva Elizabeth II yapfusha umugabo na we ubuzima bwe budahagaze neza.

Uretse kuba hafi Elizabeth, hari n’amakuru avuga ko Igikomangoma William n’umugore we baba batashye igitaraganya kuko aribo bagomba guhagararira uyu Mwamikazi mu nama yiga ku hazaza h’Isi mu bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere igiye kubera i Glascow muri Ecosse.

Umuryango w’igikomangoma William wavuye mu biruhuko igitaraganya kubera uburwayi bw’Umwamikazi Elizabeth

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .