Ni igihembo uyu muryango wagihawe kuri uyu wa Gatanu, ushimirwa uruhare wagize mu guharanira Isi itarangwamo ibisasu kirimbuzi.
Komite ishinzwe gutanga ibihembo byitiriwe Nobel yatangaje ko uyu muryango washinzwe mu 1956, hashize imyaka 11 gusa hatewe ibisasu kirimbuzi mu Buyapani.
Ni umuryango ushimirwa ubukangurambaga wagiye ukora bugamije kwerekana uburyo ibisasu kirimbuzi ari bibi ku kiremwamuntu.
Komite yatangaje ko ari byiza gushima uyu muryango, gusa bagaragaza ko bibabaje kuba muri iyi minsi ubwoba bw’uko ibisasu kirimbuzi byakongera gukora akantu bwagarutse.
Ikigo cyo muri Norvège gitanga ibihembo byitiriwe Nobel, cyatangaje ko cyakiriye ubusabe 286 bw’abasabaga guhabwa iki gihembo, barimo abantu ku giti cyabo 197 n’imiryango 89.
Utsindiye iki gihembo ahabwa miliyoni 11 z’ama-Krona akoreshwa muri Suède, ni ukuvuga asaga miliyoni 1 y’amadolari.
Umwaka ushize igihembo nk’iki cyahawe Narges Mohammadi kubw’umuhate we mu guharanira uburenganzira bw’abagore muri Iran.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!