Slayman wabaga i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari afite uburwayi bukomeye bw’impyiko ku buryo zitari zikibasha gukora neza, abaganga bahitamo kumushyiriramo iy’ingurube yahinduriwe utunyangingo.
Iki gikorwa inzobere mu buvuzi zari zatangaje ko ari ubuvumbuzi bushya mu byerekeye gusimbuza ingingo z’umuntu.
Uyu mugabo wasezerewe mu bitaro bya Massachusetts General Hospital, tariki 6 Mata 2024, yahise yitaba Imana kuwa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024.
Daily Mail yanditse ko yaba abaganga babaze uyu Slayman n’abagize umuryango we nta muntu wigeze yemeza ko urupfu rwe rwatewe n’uku guterwamo impyiko y’ingurube.
Slayman yari amaze imyaka myinshi arwaye diyabete yo mu bwoko bwa kabiri n’umuvuduko w’amaraso, ndetse mu 2011 yigeze kujya gukoresha ibikorwa byo kuyungurura amaraso (dialyse) nyuma ashyirwa ku rutonde rw’abategereje umugiraneza wabaha impyiko.
Mu 2018 nibwo yatewemo impyiko yahawe n’umuntu.
Nyuma y’imyaka itanu ya mpyiko yahawe yongeye kwanga gukora kugeza ubwo muri Gicurasi 2023 bongeye kumusubiza ku kuyungururirwa amaraso.
Icyo gihe yajyaga mu bitaro buri byumweru bibiri kugira ngo bongere bamufashe kuko amaraso ye yari asigaye azamo utubumbe twinshi, ariko bikomeza kwanga kugeza ubwo muganga we ahisemo kumusimburiza impyiko akamuteramo iy’ingurube.
Iyo mpyiko na yo yabanje kwanga gukora neza ariko bihutira kumuvura kuko yari hafi gusezererwa mu bitaro.
Umuganga ukuriye agashami k’ubuvuzi bw’impyiko mu bitaro bya MGH, Dr. Winfred Williams, yagaragaje ko hari abarwayi b’impyiko ibihumbi 100 bari ku rutonde rw’abategereje kuzazihabwa n’abagiraneza ndetse bashobora kuzamara n’imyaka itatu batarazibona.
Abaganga bo muri ibi bitaro bemeje ko kuba barabashije gutera impyiko y’ingurube muri Slayman byaturutse ku muhate we bwite no kwizera abamuvuraga, kandi ngo yabaye intangiriro y’ubuvuzi bushya ku barwayi b’impyiko bakenera kuzisimburizwa bagashyirirwamo izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!