Gusa ibintu byahindutse mu kanya nk’ako guhumbya ubwo aba bayobozi bombi bari bamaze kugirana ibiganiro, bari kwinjira mu mwanya wo kuganiriza itangazamakuru ibyavugiwemo. Aha hari na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance.
Ibiganiro byatangiye neza Trump ashinja Zelensky kuba afitiye umujinya mwinshi Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, ndetse ashimangira ko icyo yifuza ari ukurangiza iyi ntambara, aho gushyigikira uruhande rumwe mu ziyirwana.
Trump yavuze ko ashobora kuba umuntu ugoranye, ati "Urashaka ngo ngorana, nshobora kuba umuntu ugoranye wa mbere wabonye mu mateka," ibyafashwe nk’ubutumwa yageneye Zelensky wari umwicaye iruhande, ariko ubona atishimiye na busa ibyarimo kuganirwaho.
Visi Perezida Vance yatse ijambo maze yunganira Trump, avuga ko igihe kigeze ibiganiro bigahabwa umwanya kuko inzira y’ibiganiro nta musaruro yatanze. Ati "Igituma Amerika iba igihugu cy’igihangange ni uko Amerika ikoresha inzira ya dipolomasi, ari nabyo Perezida Trump ari gukora."
Iri jambo ryazabiranyije Perezida Zelensky wari wicaye aho arebamo umujinya n’uburakari budasanzwe, mu ijwi ridasohoka neza ahita asaba ijambo, abaza Vance ati "Nakubaza ikibazo?" Vance atazuyaje ati "Yego."
Zelensky wavugaga ururimi rutava mu kanwa kubera umujinya, yagiye mu mateka, asobanura uburyo Perezida Vladimir Putin yatangiye kugaba ibitero kuri Ukraine mu 2014, hagakoreshwa inzira za dipolomasi ariko ntibitume adakomeza gutera icyo gihugu.
Yasobanuye uburyo Putin yarenze gushyira mu bikorwa amasezerano y’ibiganiro ndetse no guhagarika intambara, akayarengaho yose ntacyo yitayeho, abaza Vance ati "dipolomasi uvuga ni nyabaki? Urashaka gusobanura iki?"
Vance yisobanuye, avuga ko icyo yashakaga kuvuga ari "dipolomasi izashyira iherezo ku ntambara igiye gushwanyaguza Ukraine."
Mu gihe Zelensky yari agiye gusubiza, Vance yahise amuca mu ijambo mu buryo bwahuranyije, ati "Perezida [Zelensky] ndatekereza ari agasuzuguro kuza muri Oval Office ukitwara gutyo imbere y’itangazamakuru."
Zelensky wari ukunje amaboko yazunguzaga umutwe ubona rwose yarakaye cyane, ariko ubwo Vance akomeza kumusomera, amubwira ko Ukraine ifite ikibazo cy’abantu ijyana ku rugamba. Ati "Wakabaye ushimira Perezida [Trump] uri kugerageza gushyira iherezo kuri iyi ntambara."
Zelensky kwihangana byamunaniye, yongera gutera hejuru aca mu ijambo Vance, amubaza niba yarigeze agera muri Ukraine ku buryo azi neza ko icyo gihugu cyabuze abasirikare bajya ku rugamba. Vance yabanje kurya indimi, ariko asubiza ko azi ibiri kubera muri Ukraine, nubwo atahageze.
Vance yakomeje amuhata ibibazo, ati "urahakana ko mudafite ikibazo cyo kwinjiza abasirikare mu ngabo zanyu? Ese ntutekereza ko ari agasuzuguro kuza muri Oval Office ukabwira nabi abayobozi bari kugerageza kugufasha?"
Zelensky yahise asubiza, ati "Icya mbere, mu ntambara, buri wese aba afite ibibazo. Ndetse namwe [Amerika], mufite inyanja [ibakingira ibitero by’amahanga] ubu murumva nta kibazo mufite, ariko muzakigira mu bihe biri imbere."
Trump wari yatuje ari kumva ibi biganiro by’amakare, yananiwe kwihangana ahita aca Zelensky mu ijambo, "ibyo ntabwo ubizi. Ntutubwire uko tuziyumva mu bihe biri imbere, turi kugerageza kugemura ikibazo. Ntugomba kutubwira uko tuziyumva mu bihe biri imbere."
Perezida Zelensky yahise agabanya ijwi, ati "Ntabwo ndi kubabwira uko muziyumva. Ndi kugerageza gusubiza ikibazo."
Trump wari warakaye yongeye abwira Zelensky ati "Ntabwo uri mu mwanya wo kugena uko tuziyumva, tuzaba tumeze neza. Ntabwo uri mu mwanya mwiza. Nta kindi ufite icyo gukora, uri gukina n’ubuzima bwa miliyoni z’abaturage, uri gukina n’Intambara ya Gatatu y’Isi."
Mu gihe Trump yavugaga atunze urutoki Zelensky, nawe yagerageza kumuvugiramo yisobanura, ariko ijwi rye rikaba rito ku rya Trump wavugiraga hejuru, arebana Zelensky umujinya.
Trump yahise amusubiriramo ko ari gusuzugura Amerika, ati ’Ibyo uri gukora ni ukubahuka iki gihugu."
Vance yahise akomerezaho, ubwo Zelensky yari yabuze uko yisobanura hagati y’abagabo babiri bamurusha ijwi rinini, banavuga Icyongereza neza biboroheye, mu gihe we yakunze kudidimanga ashaka ijambo ryo gukoresha.
Visi Perezida Vance yibukije Zelensky uburyo yashyigikiye Abademokarate ndetse akanabafasha mu bikorwa byo kwiyamamaza, ubwo icyo gihe cyose Zelensky yabaga ari kugerageza kuvuga, agasobanura ariko ijwi rye ntiryumvikane habe na gato.
Mu gihe yabonye akanya gato ko kuvuga wenyine, yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga Vance ko kuvugira hejuru atari ko gutanga igitekerezo cyumvikana, ijambo ryarakaje cyane Trump wahise amusamira hejuru, ahita amubwira ko Vance atari kuvugira hejuru, ati "igihugu cyawe kiri mu bibazo bikomeye."
Zelensky yatakambiye Trump, amusaba ko yakongera kumuha umwanya agakomeza agasobanura igitekerezo yari atangiye kuvuga nibura kikarangira, Trump amutunga urutoki ati "Oya nta mwanya ubona, wavuze igihe kirekire."
Zelensky yahise yicara areba imbere ubona yumiwe bimwe bitavugwa, agahinda, umujinya n’uburakari byose byahuriye mu isura ye.
Trump yakomeje gusomera Zelensky, amubwira ko Ukraine yahawe miliyari 250$ na Amerika, ingingo Zelensky yashatse kwanga ariko ntabitindeho. Ati "iyo utagira ibikoresho bya gisirikare bya Amerika, iyi ntambara yari kurangira mu byumweru bibiri gusa."
Trump wari yarakaye, yahise avuga ko "bizagorana gukorana gutya." Ubwo Zelensky ntiyatuje, yahise akomeza guterana amagambo na Visi Perezida Vance.
Trump yahise afata ijambo, avuga ko ikibazo cya Zelensky ari uko adashaka amasezerano y’agahenge. Zelensky yamuvuguruje, amubwira ko ayashaka, ariko akabona icyemeza ko u Burusiya butazongera gutera Ukraine.
Trump ntiyabyitayeho, yamubwiye gusa agomba gushimira Amerika, ndetse ko nta mahitamo asigaranye.
Umunyamakuru yabajije Trump icyo azakora mu gihe u Burusiya na Ukraine byagirana amasezerano y’agahenge ariko u Burusiya bukayica, nk’uko Zelensky avuga ko bwabigenje mu bihe byashize.
Yasubije ko impamvu bishe ayo masezerano ari uko batubahaga abayobozi ba Amerika b’icyo gihe, ari bo Barack Obama na Joe Biden, kandi ko u Burusiya bumwubaha.
Trump yavuze ko mu gihe Zelensky atakwemera gusinya amasezerano y’agahenge, Amerika izahagarika gufasha Ukraine.
Trump: "You're gambling with World War 3!"
Longer version of the tense exchange that erupted in the Oval Office between President Trump, VP JD Vance, & Ukrainian President Zelenskyy. pic.twitter.com/dG7g9DOIhY
— Timcast News (@TimcastNews) February 28, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!