00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuriro watse hagati y’umuryango wa dos Santos na Perezida Lourenço bapfa aho azashyingurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 July 2022 saa 01:01
Yasuwe :

Guverinoma ya Angola ntivuga rumwe n’umuryango wa Jose Eduardo dos Santos ku cyemezo cy’aho uyu mugabo wayoboye iki gihugu imyaka 38 agomba gushyingurwa.

Kuwa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 nibwo dos Santos wayoboye Angola kuva mu 1979 kugeza mu 2017, yitabye Imana azize uburwayi.

Kugeza ubu Guverinoma ya Angola n’umuryango w’uyu mugabo ntibavuga rumwe ku hantu agomba gushyingurwa.

Perezida wa Angola, João Lourenço wanamaze gusaba ko hajyaho komisiyo ishinzwe gutegura imihango yo gusezera kuri dos Santos, ashaka ko azashyingurwa mu gihugu cye, mu gihe umuryango w’uyu mugabo wo uvuga ko mbere yo gupfa yasabye ko azashyingurwa muri Espagne, aho yari arwariye.

Umukobwa wa nyakwigendera, Welwitchia dos Santos yavuze ko icyifuzo cya se cyo gushyingurwa muri Espagne gikwiye kubahirizwa.

Yabwiye Perezida Lourenço ati "Uri iki kuri data? Uri umuhungu we w’imfura? Ni nde waguhaye uruhushya rwo kuntumira mu muhango wo gushyingura data nta n’isoni."

Aha Welwitchia dos Santos yasubizaga Perezida Lourenço wavuze ko se agomba gushyingurwa i Luanda kandi yizeye ko umuryango we uba mu mahanga uzitabira uwo muhango.

Kuva Eduardo dos Santos yava ku butegetsi, umuryango we ntucana uwaka n’ubuyobozi bwa Perezida Lourenço wamusimbuye, biturutse ahanini ku byemezo Leta ye yagiye uwufatira birimo gufatira imitungo yabo ndetse no kuwujyana mu butabera.

Mu 2019 nibwo Urukiko muri Angola rwategetse ifatirwa ry’imitungo na konti za banki bya Isabel dos Santos, umukobwa wa nyakwigendera José Eduardo dos Santos.

Umuriro watse hagati y’umuryango wa dos Santos na Perezida Lourenço bapfa aho azashyingurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .