Umurambo wa Maradona ushobora gutabururwa kubera ibirego by’abiyita abana be

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 17 Ukuboza 2020 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Argentine rwategetse ko umurambo wa Diego Maradona uherutse kwitaba Imana azize indwara y’umutima, ugomba ‘kubikwa neza’ kuko ushobora kuzakenerwa kugira ngo ukurweho ibipimo bya ADN bizerekana niba koko abayita abana be bari mu kuri.

Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko Magali Gil, umukobwa w’imyaka 25, atanze ikirego avuga ko “nyina aherutse kumuhamagara mu myaka ibiri ishize akamubwira ko Maradona ashobora kuba ari we se”.

Uyu mukobwa wabayeho arerwa n’abatari ababyeyi be, yavuze ko “ari uburenganzira bw’ibanze bw’umwana bwo kumenya ababyeyi be”, bityo ko ari yo mpamvu ashaka kumenya niba koko Maradona ari se.

Mbere na nyuma y’urupfu rwe, hakomeje kuzamuka amajwi menshi y’abantu bemeza ko ari abana ba Maradona, wigeze kubica bigacika mu mupira w’amaguru ahagana mu 1980.

Uyu mugabo yatabarutse yemera abana barindwi, na bo bari mu matiku atandukanye agamije kuzungura umutungo w’uyu wahoze ari mukinnyi wari mu bahembwa neza ku Isi yose mu bihe bye.

Kubera izo mpaka zose rero, urukiko rwategetse ko umurambo wa Maradona uzakomeza kubikwa neza kugeza igihe kitaramenyekana.

Abunganizi ba Maradona bavuze ko icyemezo cy’urukiko nta shingiro gifite kuko ADN za Maradona zisanzwe zihari, ku buryo gutegeka ko umubiri we ubikwa neza nta shingiro bifite kuko mu gihe urukiko rukeneye ADN za Maradona, rwakoresha izisanzwe zihari.

Maraona yahoze ari umukinnyi ukomeye ku rwego rw'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .