Umupolisi w’umuzungu uherutse kurasa umwirabura yashinjwe ubwicanyi bugambiriwe

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 15 Mata 2021 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwashinjije Kim Potter, umupolisi w’umuzungu w’imyaka 48 uherutse kurasa umwirabura, Daunte Wright, icyaha cy’ubwicanyi.

Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Brooklyn Center muri leta ya Minesota, Tim Gannon, mbere y’uko yegura ku mirimo ye kuwa kabiri tariki 13 Mata 2021, yari yatangaje ko Kim Potter yarashe Wright ku bw’impanuka kuko ngo yari agiye gufata agakoresho kifashishwa mu gufatisha umuntu amashanyarazi, aribeshya afata imbunda aramurasa.

Umuryango wa Wright wabyamaganiye kure, uvuga ko uyu mupolisi (w’umugore) yamurashe abishaka ndetse ko yakoresheje ububasha afite akarenga ku mategeko.

Uwunganira Wright mu mategeko, ntiyumva ukuntu umupolisi umaze imyaka 26 mu kazi yakwitiranya imbunda n’agakoresho gafatisha amashanyarazi, kuko kaba gafite ibara ry’umuhondo, mu gihe imbunda yo igira ibara ry’umukara.

Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha muri Leta ya Minnesota, ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, byabaye bicumbikiye Potter muri Gereza ya Hennepin County Jail nyuma yo gushinjwa ubwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, biteganyijwe ko ari bwitabe urukiko bwa mbere uyu munsi kuwa Kane.

BBC yatangaje ko aramutse ahamijwe iki cyaha yahanishwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse akishyura ihazabu y’amadolari 20.000 (Miliyoni 19,5 Frw).

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Meya wa Blooklyn Center, Mike Elliott, yahamagariye abigaragambya kubikora mu mahoro kuko ubu bwicanyi buje mu gihe n’ubundi muri iyi leta bari mu gihe cy’akababaro, agahinda n’umujinya batewe n’urupfu rwa George Floyd nawe wapfuye yishwe n’umupolisi.

Yongeyeho ati “Akazi kacu nk’ubuyobozi bw’umujyi ni ukwemerera abantu kugaragaza ibitekerezo byabo ariko nanone tugashyiraho n’uburyo buhamye bwo kurinda umutekano w’abaturage.”

Kuwa kabiri w’iki Cyumweru, umuryango wa George Floyd na Daunte Wright wishyize hamwe basaba ko Polisi yahagarika ubwicanyi bwibasira abirabura batitwaje intwaro.

Kim Potter yarashe Wright ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 11 Mata, nyuma yo kumuhagarika yarenze ku mategeko y’umuhanda, Polisi itahura ko yari afite impapuro zimuta muri yombi ni ko kumukura mu modoka ngo bamufunge, ahita abacika asubira mu modoka, Kim aramurasa mu gatuza apfa atwaye imodoka.

Daunte Wright w'imyaka 20 apfuye asize umwana ufite umwaka umwe / Ifoto: Daily Mail
Kim Potter wari umaze imyaka 26 mu kazi ka Polisi, nahamwa n'icyaha cyo kwicwa Wright azahanishwa igifungo cy'imyaka 10 n'ihazabu y'amadolari ibihumbi 20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .