USA: Umupolisi uherutse kurasa umwirabura agiye kugezwa imbere y’urukiko

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 Kamena 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Garrett Rolfe, umupolisi uherutse kurasa umwirabura witwa Rayshard Brooks bikamuviramo urupfu agiye kugezwa imbere y’urukiko akurikiranyweho icyaha cyo kwica no gukubita.

Uyu mupolisi wo muri Leta ya Georgia mu Mujyi wa Atlanta yarashe Rayshard mu mugoroba wo ku wa 12 Kamena nyuma yo kumusanga yasinziririye mu modoka aho yari yabujije izindi gutambuka bajya kumwambika amapingu akagerageza kurwanya polisi.

Gusa umushinjacyaha avuga ko uburyo uyu mupolisi yitwaye budakwiye kuko nyuma yo kurasa Rayshard atigeze ahamagaza ubufasha bw’abaganga nk’uko bigomba kugenda ahubwo yarenzeho akamutera umugeri no anamukandagira mu bitugu igihe yari aryamye hasi.

Mu gihe ibi byaha aregwa byaba bimuhamye ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu nk’uko biteganywa n’amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

N’ubwo ubushinjacyaha buvuga gutya abunganira Rolfe, bavuga ko nta mahitamo uyu mupolisi yari afite mu gihe uwo yari agiye guta muri yombi yagerageje kumurwanya.

Muri uru rubanza rwa Garret Rolfe wamaze gukurwa mu mirimo ye biteganyijwe ko umupolisi wari kumwe nawe igihe yarasaga uyu mugabo witwa Devin Brosnan azaba ari umutangabuhamya.

Uku kuraswa kwa Rayshard Brooks guherutse gutuma Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia, yegura ku mirimo ye.

Uyu mupolisi yabanje gushyamirana na Rayshard Brooks mbere yo kumurasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .