Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu ishuri ryisumbuye rya Apalachee, ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024. Bwaguyemo abanyeshuri babiri n’abarimu babo babiri, ndetse abandi icyenda barakomereka.
Urwego rushinzwe iperereza rwatangaje ko aba barashwe na Colt Gray usanzwe ari umunyeshuri kuri iki kigo.
FBI yatangaje ko uyu musore muri Gicurasi 2023 yigeze gukorwaho iperereza kubera ubutumwa yashyiraga hanze avuga ko azagaba igitero ku ishuri.
Iki kirego cyaje kumanurwa gihabwa urwego rushinzwe umutekano mu gace ka Jackson kugira ngo gikurikiranwe.
Icyo gihe uyu muhungu na se bahaswe ibibazo, uyu mugabo yemera ko afite imbunda akoresha mu buhigi ariko umuhungu we atajya azigeraho. Colt Gray na we yavuze ko nta gahunda afite yo kugaba iki gitero.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri raswa ni irya 45 ribereye mu mashuri kuva uyu mwaka watangira. Muri rusange kuva uyu mwaka watangira hamaze kuba ibikorwa byo kurasana 385, mu gihe mu myaka ine ishize nibura buri mwaka habaga ibikorwa nk’ibi 600.
Mu 2021 gusa, abarenga ibihumbi 48 bazize urupfu rufite aho ruhuriye n’imbunda, bangana n’izamuka rya 8% ugereranyije n’uko imibare yari ihagaze mu 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!