Amakuru dukesha Russia Today agaragaza ko kuva uyu mwaka watangira, imigabane Warren Buffet afite muri Apple yagabanutseho hafi kimwe cya kabiri. Yavuye ku migabane ifite agaciro ka miliyari 174.3$, agera ku ifite agaciro ka miliyari 84.2$.
Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2023 nabwo Warren Buffet binyuze muri iki kigo cya Berkshire Hathaway, yagurishije imigabane miliyoni 10 (ingana na 1% by’imigabane yose Warren afite muri Apple).
Warren Buffet aherutse gutangaza ko kugurisha imigabane ye ntaho bihuriye n’ibibazo Apple yaba afite kuko ayibona nk’ikigo cy’ikoranabuhanga kizakomeza gutera imbere.
Yavuze ko kugurisha imigabane kwe bifitanye isano n’ibibazo by’imisoro no kuzamura ubukungu bwa Berkshire Hathaway.
Berkshire Hathaway isanganywe muri Apple imigabane ingana na 5.92%. Abandi banyamigabane barimo Vanguard Group Inc ifite imigabane ingana na 8.27%, BlackRock Inc ifite 6.66%, Arthur Levinson, Tim Cook na Jeff Williams.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!