Uyu mugabo ukomoka muri Uganda yari afite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo na Hotel Africana uri mu zikunzwe mu Murwa Mukuru Kampala.
Amakuru y’uko uyu mugabo yitabye Imana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri wa Gatanu gusa ntihigezwe hatangazwa icyamwishe.

===================================================
Biden yagiranye ibiganiro na Xi Jinping bigamije guhosha amakimbirane
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping bigamije guhosha umwuka mubi ukunze kwigaragaza hagati y’ibi bihugu.
Ibi biganiro byabaye hifashishijwe telefone, ni ibya kabiri bibaye kuva Joe Biden yarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itangazo ryashyizwe hanze na ‘White House’ rivuga ko aba bayobozi bombi baganiriye ku cyo buri gihugu gikwiye gukora kugira ngo ihangana ryabyo ritazaganisha ku makimbirane akomeye.
Riti “Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu by’imikorere aho byombi bifite inyungu bihuriyeho, n’aho bifite inyungu bidahuriyeho. Ibi biganiro nk’uko Perezida Biden yabisobanuye, biri mu murongo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye no guhosha ihangana hagati ya Amerika n’ibindi bihugu.”
U Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze igihe bidacana uwaka ahanini biturutse mu bushyamirane mu by’ubucuruzi, ndetse Amerika yagiye ishinja iki gihugu kuyitata ibintu byatumye hafatwa n’icyemezo cyo gukomanyiriza Huwaei.
Umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi wongeye gufata indi ntera ubwo icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga kwibasira abatuye Isi, aho Amerika yashinje u Bushinwa guhisha amakuru y’ibanze kuri cyo.

========================================================
U Burayi bwatangaje ko buhangayikishijwe na Coronavirus yo mu bwoko bwa ‘Mu’
Ikigo Gishinzwe Ubuvuzi ku Mugabane w’u Burayi, EMA cyatangaje ko gihangayikishijwe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka ‘Mu’ kuko hari impungenge z’uko bwaba budahangarwa n’inkingo.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa byo gukingira mu Kigo Gishinzwe Ubuvuzi ku Mugabane w’u Burayi, Marco Cavaleri yavuze ko nubwo uyu Mugabane uhangayikishijwe cyane na Delta ariko ukurikiranira hafi n’ubundi bwoko bwa Coronavirus.
Ati “EMA yibanda cyane kuri Coronavirus yandura cyane ya Delta ariko iri no kwita no ku bundi bwoko bushobora kwandura cyane nka Lambda ndetse na Mu. Mu iteye impungenge kubera ko yagagaraje guhangara n’inkingo.”
Yavuze ko nubwo Mu ibahangayikishije batarabona imibare igaragaza ko iri gukwirakwira ku kigero cyo hejuru.
Ubu bwoko bwa Coronavirus bwagaragaye bwa mbere muri Mutarama 2021 muri Colombie ariko bukomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi by’umwihariko ku Mugabane w’u Burayi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS riherutse gutangaza ko ubu bwoko bukomeje gukwirakwira cyane muri Amerika y’Amajyepfo kandi ko budakangwa n’inkingo ahubwo buhangana na zo.

========================================================
Angela Merkel yahishuye ko ari umu-féministe
Angela Merkel, ubura igihe gito ngo arangize inshingano amazeho imyaka 16 nka Chancelière w’u Budage, yeruye atangaza ko ari umu-féministe nyuma y’igihe kinini adashaka kugira icyo abivugaho igihe cyose yabibazwaga.
Ibi yabivugiye mu kiganiro cyabereye Düsseldorf mu Budage aho we n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Nigeria, Chimamanda Ngozi Adichie uzwi kuba ari umu-féministe ukomeye bari abatumirwa.
Ubusanzwe ijambo féminisme rivuga guharanira uburenganzira bw’abagore himakazwa uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, bivuze ko umu-féministe ari uharanira uburenganzira bw’abagore.
Gusa iri jambo ntirivugwaho rumwe na benshi ku Isi cyane abagabo bagaragaza ko abakobwa cyangwa abagore b’aba-féministe ari ibishegabo kandi bananiranye kuko baba bashaka guhangana n’abagabo. Ndetse bamwe ntibiborohera kwemera ko ari aba-feministe.
Angela Merkel abajijwe n’abanyamakuru uruhande ahagazeho kuri féminisme, yeruye avuga ko ari umu-féministe nubwo yamaze igihe kinini adashaka kubivugira mu ruhame.
Yagize ati “Mu by’ukuri, abagore n’abagabo barangana mu bijyanye no gukora imirimo itandukanye muri sosiyete no mu buzima busanzwe muri rusange. Muri ubu buryo navuga neruye nti: Yego ndi umu-féministe”
Mu 2017 ubwo hari habaye inama y’abagore bakomeye bo mu bihugu bibarizwa muri G20 yabereye Berlin, Merkel yabajijwe icyo kibazo niba ari umu-féministe, yanga kugira icyo abivugaho cyane asubiza abica ku ruhande kuko yirindaga ibishobora kuvugwa nyuma yaho.
Ibi nabyo yabigarutseho muri iki kiganiro agira ati “Mu bihe byahise nagiraga isoni iyo nabivugiraga mu ruhame, gusa uyu munsi ni iby’ingenzi ko mbivuga. Rero nshobora kuvuga nti: Yego twese tugomba kuba aba-feministe.”
Akimara kubivuga benshi bakomye amashyi ndetse bishimisha kurushaho Chimamanda wanditse igitabo kitwa ‘We should all be feminists” [Twese tugomba kuba aba-feministes].
Muri icyo kiganiro Merkel yavuze ko kuva kera yari umukobwa uharanira gukora ibyitwa ko ari iby’abahungu, ndetse agaharanira uburenganzira bwe nk’umukobwa, yiga ‘ubugenge’ [Physiques] benshi batekerezaga ko ari isomo ry’abahungu ndetse aba n’umugore wa mbere ubaye Chancelière w’u Budage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!