Umunyarwenya yatorewe kuba Perezida wa Ukraine

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Mata 2019 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Volodymyr Zelensky yatsinze icyiciro cya kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu ya Ukraine yanikira Petro Poroshenko wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu.

Aya matora yabaye ku wa 31 Werurwe na 21 Mata 2019, yarimo abakandida bagera kuri 39 gusa abari bahanganye cyane ni Petro Poroshenko wayoboye iki gihugu kuva mu 2014 n’Umunyarwenya Volodymyr Zelensky utari umenyerewe muri politiki.

Zelensky wamamaye mu gusetsa yahundagajweho amajwi n’abaturage b’iki gihugu yegukana asaga 73%, yanikira Poroshenko wagize agera kuri 24%.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma yo kwegukana intsinzi, Zelensky yashimiye abaturage bamugiriye icyizere avuga ko atazabatenguha.

Poroshenko wemeye ko yatsinzwe nyuma y’itangazwa ry’amajwi y’icyiciro cya mbere yavuze ko atazava muri politiki.

Umunyarwenya Zelensky w’imyaka 41 yamamaye cyane mu mukino wo gusetsa w’uruhererekane watambukaga kuri televiziyo akina ari “Umugaragu wa rubanda”, imyitwarire yaje kumugeza ku kuba Perezida wa Ukraine.

Uyu mugabo yatanzwe n’ishyaka rya “Servant of the People” ryashinzwe mu Werurwe 2018, ryitirwe uwo umukino w’uruhererekane yakinaga.

Volodymyr Zelensky wari umunyarwenya yatorewe kuba Perezida wa Repubulika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza