00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Dave Chappelle yakubitiwe ku rubyiniro

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 4 May 2022 saa 06:59
Yasuwe :

Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime, Dave Chappelle yakubiswe n’umufana ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cya ‘Hollywood Bowl’ mu Mujyi wa Los Angeles wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umuntu ava mu bafana yurira urubyiniro maze atura hasi Dave Chappelle, mbere y’uko inzego zishinzwe umutekano zitabara.

Uyu munyarwenya nta kibazo kinini yagize kuko yahise akomeza gususurutsa abari aho nk’ibisanzwe, anatebya ko “amaze igihe kinini ategereje guhangana n’umufana ku rubyiniro.”

Abandi banyarwenya nka Jamie Foxx na Chris Rock bahise bihutira gusanganira Chappelle ngo barebe ko nta kibazo yagize. Chris Rock yahise amubaza mu buryo bwo gutebya niba umufana umukubise ari Will Smith. Uyu Smith aherutse gukubita Rock urushyi mu ruhame ubwo yari ateye urwenya ku mugore we.

Abitabiriye iki kirori cyabaye mu ijoro ryo ku ya 03 Gicurasi 2022, babanje gukeka ko ari imikino, kubera ukuntu yari yabanje gutebya ku rushyi Will Smith yakubise Chris Rock.

Umuvugizi wa ‘Hollywood Bowl’ yabwiye PA ko Polisi yahise ita muri yombi umuntu wasagariye, iperereza rikaba rigikomeje ku mpamvu yabimuteye.

Umunyarwenya Dave Chappelle yakubitiwe ku rubyiniro induru ziravuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .