Yavuze ko Guverinoma iyobowe n’abo mu Ishyaka ry’Abakozi ikomeje kurebera ubwiyongere bw’abimukira binjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko, nyamara ntibugire icyo bubikoraho, kandi bwarabangamiye gahunda zo guhangana n’iki kibazo ku buryo burambye.
Keir Starmer uyoboye u Bwongereza nka Minisitiri w’Intebe, akimara kujya muri uwo mwanya, yahise ahagarika iyo gahunda, asobanura ko yapfuye kare kuko ngo itiyigeze ifasha guverinoma gukumira abimukira bakoresha ubwato buto, ahamya ko atiteguye gukomeza gahunda idakumira.
Kuri iyi nshuro Chris Philp yagaragaje ko kuva abo mu Ishyaka ry’Abakozi batangira kuyobora, abo bimukira biyongereyeho 29%, ibigaragaza uburyo bananiwe burundu no guhangana n’icyo kibazo.
Mu nkuru yanyujije mu Kinyamakuru cya Express gikorera mu Bwongereza, uyu mugabo yavuze ko abarenga ibihumbi 23 banyuze muri iyo nzira y’inzitane kuva aho gahunda u Bwongereza bwari gufatanyamo n’u Rwanda ihagarikiwe.
Ati “Ibi bigaragaza uburyo ubuzima bw’ibihumbi by’abantu bwashyizwe mu kaga n’abo mu Ishyaka ry’Abakozi bananiwe guhangana n’udutsiko tw’abakora ubucuruzi bw’abantu bungukira mu mibereho mibi y’ikiremwamuntu.”
Philp yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza ryananiwe kugenzura imipaka, ibituma utwo dutsiko dukomeza gupakira abantu muri utwo twato duto dushyira ubuzima mu kaga.
Ati “Ikivamo urakizi? Ni uko abarenga 70 babuze ubuzima muri uyu mwaka ushize.”
Yongeye gushimangira ko gahunda igihugu cye cyari gifitanye n’u Rwanda yari ukugabanya abo binjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko binyuze mu gukumira ubucuruzi bukorwa n’utu dutsiko twiyemeje kungukira ku buzima bw’abantu, ibyagombaga no guha imbaraga uburyo gahunda y’abikukira ikora.
Ati “Iyi ni gahunda yatanze umusaruro muri Australia mu myaka 10 ishize. Urumva ko icyemezo cy’abo mu Ishyaka ry’Abakozi cyo kuyihagarika byafashije cyane abo bacuruzi b’abantu gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe. Igishengura imitima kurushaho ni uko nta n’uburyo bashyizeho bwo guhangana n’iki kibazo, ibituma duhora duhangayitse twese.”
Uyu muyobozi yatanze inama ko Guverinoma ikwiriye gushyira imbaraga mu kurwanya itumizwa rya za moteri ntoya zifashishwa na buriya bwato buto abimukira bifashisha mu kwambuka inyanja, ikabifatanya no kubyutsa gahunda u Bwongereza bwari bufatanyijemo n’u Rwanda kugira ngo abo bacuruza abantu barwanywe.
Ati “Guhagarika gahunda u Bwongereza bwari bufatanyijemo n’u Rwanda ni ugutsindwa gukomeye cyane. Babuze uko bagenzura imipaka. Iki ni igihe cyiza kugira ngo Guverinoma ihagarare, irinde ubuzima bwa benshi buri mu kaga ihagarike abinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko hagamijwe icyiza.”
Mu 2022 ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano yo kurwoherezamo abimukira babwinjiramo bitemewe n’amategeko, hakoreshejwe ubwato buto.
Ni gahunda yashyigikiwe na ba Minisitiri b’Intebe batatu b’u Bwongereza uko basimburanye, bose bo mu ishyaka rya Conservatives. Aba ni Boris Johnson, Liz Truss na Rishi Sunak.
Guverinoma y’u Bwongereza iherutse kugaragaza ko abimukira batemewe n’amategeko binjiye muri iki gihugu bakoresheje ubwato buto mu 2024 bari 36.816, bangana n’inyongera ya 25% ugereranyije n’abimukira 29.437 binjiye mu 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!