Uyu Wilcox w’imyaka 38 y’amavuko byamusabye iminsi 108, amasaha 12 n’iminota 12 mu kugenda ibilometero 29,169 byatangiriye mu Mujyi wa Chicago muri Leta Illinois .
Uku kuzenguruka Isi nti bivuze ko aba yageze mu bihugu byose biyigize.
Kugira ngo umukinnyi ushaka guca agahigo ko kunyonga igare mu gihe gito kandi agenze ahantu hanini, Guinness World Records, iteganya ko ingendo ze zose zirimo iz’indege, ubwato n’imodoka rusange ziba zigomba kungana n’ibilometero 40,000 [bingana n’umuzenguruko w’Isi].
Urugendo akorera ku igare ruba rugomba kungana cyangwa kurenga kilometero 28,970, umukinnyi agasabwa kugendera mu cyerekezo kimwe gusa kandi akarangiriza urugendo aho yarutangiriye.
Lael Wilcox, yatangiye urugendo ku wa 28 Gicurasi anyura mu bihugu 21 byo ku migabane ine, nyuma aza kugera nanone muri Chicago aho yatangiriye urugendo kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 saa kumi z’i Kigali. Yanyongaga igare amasaha 14 ku munsi.
Yaciye agahigo kari gafitwe na Jenny Graham w’umunya-Écosse, aho mu 2018 yakoze urugendo nk’uru mu minsi 124 n’amasaha 11.
N’ubwo Wilcox ari kwishimira agahigo ke gashya, ku rundi ruhande hari undi mukinnyi w’Umuhindekazi w’imyaka 25, Vedangi Kulkarni, uri kugerageza guca aka gahigo aho amaze iminsi 65 mu rugendo bikaba bivugwa ko amaze kugenda ibilometero 7,700. Afite intego yo kumara iminsi iri munsi ya 110 muri uru rugendo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!