Uyu mukecuru yapfuye kuwa Kabiri mu Mujyi wa Lampe, uherereye mu gace ka Iowa nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Lape and Powers Funeral Home gishinzwe ibijyanye no gushyingura abitabye Imana.
Hendricks yavutse ku itariki 7 Ugushyingo 1907 nkuko ibimuranga bibigaragaza, ikigo cyo muri Amerika gikora intonde z’abakuze kurusha abandi Gerentology Research Group rwagaragazaga ko ariwe wari ufite imyaka myinshi mu batuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Akiri umwangavu yakoze akazi ko kwigisha kugeza mu 1930 ubwo yashyingiranwaga na Paul Hendricks, mbere yuko Amerika yinjira mu ntambara ya Kabiri y’Isi. Umugabo we yitabye Imana mu 1995 nyuma yimyaka 65 bashyingiranwe.
Nyuma yo gupfusha umugabo, Bessie Hendricks yakomeje kuba mu rugo iwe kugeza ku myaka 102 ubwo yahise yerekeza mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru. Yitabye Imana asize abana batatu kuko yabyaye batanu babiri barapfa.
Kuri ubu umuntu mukuru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ni Edie Ceccarelli ufite imyaka 114 y’amavuko atuye muri Leta ya California.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!