Timmerman yaburiwe irengero muri Kamena 2024, ubwo yari mu rugendo rw’iyobokamana mu mujyi wa Zahle uherereye mu burengerazuba bwa Syria.
Nyuma y’aho imitwe yitwaje intwaro ikuye ku butegetsi Bashar al Assad tariki ya 8 Ukuboza 2024, byagaragaye ko Timmerman afungiwe muri gereza yo muri iki gihugu.
Umuryango Human Rights Watch watangaje ko muri Syria hari gereza zitoterezwamo imfungwa, ku buryo zishobora no kumara imyaka 10 zidasurwa n’abo mu miryango yazo.
Gusa ubwo Timmerman yashyikirizwaga ingabo za Amerika, yatangaje ko atafashwe nabi mu gihe yari afunzwe, ashimira abagize uruhare mu ifungurwa rye.
Umuyobozi wo muri Amerika yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo Timmerman yari amaze gufungurwa, yajyanywe mu kigo cya gisirikare cya al-Tanf kiri hafi y’umupaka wa Iraq na Jordanie.
Amerika yatangaje ko izakomeza gushaka abaturage bayo baburiye muri Syria, barimo umunyamakuru wabaye umusirikare mu ngabo zirwanira mu mazi, Austin Tice, washimutiwe i Damascus muri Kanama 2012.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!