00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Syria yashyikirije Amerika umuturage wayo wari ufungiyeyo rwihishwa

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 14 December 2024 saa 07:12
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Syria bwazishyikirije Travis Timmerman w’imyaka 29 y’amavuko, wari umaze amezi atandatu yaraburiwe irengero.

Timmerman yaburiwe irengero muri Kamena 2024, ubwo yari mu rugendo rw’iyobokamana mu mujyi wa Zahle uherereye mu burengerazuba bwa Syria.

Nyuma y’aho imitwe yitwaje intwaro ikuye ku butegetsi Bashar al Assad tariki ya 8 Ukuboza 2024, byagaragaye ko Timmerman afungiwe muri gereza yo muri iki gihugu.

Umuryango Human Rights Watch watangaje ko muri Syria hari gereza zitoterezwamo imfungwa, ku buryo zishobora no kumara imyaka 10 zidasurwa n’abo mu miryango yazo.

Gusa ubwo Timmerman yashyikirizwaga ingabo za Amerika, yatangaje ko atafashwe nabi mu gihe yari afunzwe, ashimira abagize uruhare mu ifungurwa rye.

Umuyobozi wo muri Amerika yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ubwo Timmerman yari amaze gufungurwa, yajyanywe mu kigo cya gisirikare cya al-Tanf kiri hafi y’umupaka wa Iraq na Jordanie.

Amerika yatangaje ko izakomeza gushaka abaturage bayo baburiye muri Syria, barimo umunyamakuru wabaye umusirikare mu ngabo zirwanira mu mazi, Austin Tice, washimutiwe i Damascus muri Kanama 2012.

Ubuyobozi bw'inzibacyuho bwa Syria bwashyikirije Travis Timmerman ingabo za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .